Kenya na Zimbabwe zakuwe burundu mu bahatanira itike y’igikombe cya Afurika

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yafatiye ibihano igihugu cya Kenya na Zimbabwe bazira kuba inzego za Politiki zarivanze mu mupira w’amaguru

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Kenya ndetse n’iya Zimbabwe ntizizitabira amajonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka utaha wa 2023.

Kenya yakuwe mu bahatanira kuzakina igikombe cya Afurika
Kenya yakuwe mu bahatanira kuzakina igikombe cya Afurika

Ibi bije nyuma y’icyemezo cyo guhagarika ibi bihugu cyari cyafashwe na FIFA, aho ibi bihugu byaregwaga kuba inzego za Leta zarivanze mu miyoborere y’amashyirahamwe y’imikino muri ibi bihugu, nyuma ibyo baje gusabwa ntibabyubahriza.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” nayo yaje guhita ifata umwanzuro wo gusezerera aya makipe mu bahatanira itike y’igikombe cya Afurika n’ubwo bari baramaze gushyirwa mu matsinda.

Ikipe y’igihugu ya Kenya yari iherereye mu Itsinda C iri kumwe na Cameroun, Namibie n’u Burundi mu gihe Zimbabwe yo yari mu Itsinda K ririmo Maroc, Afrique y’Epfo ndetse na Liberia, aho bivuze ko buri tsinda risigaramo amakipe atatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka