Kanyankore Gilbert Yaounde yongeye guhagarikwa mu buryo butunguranye

Umutoza Kanyankore Gilbert Yaounde watozaga Bugesera yamaze guhagarikwa n’iyo kipe mbere y’amasaha make ngo isubukure imyitozo

Uwo mutoza wari wahawe akazi ko gutoza ikipe ya Bugesera mu mpera za Shampiyona ishize, ndetse akaza no kongererwa amasezerano, yamaze guhagarikwa n’iyo kipe mu gihe yagombaga gutangiza imyitozo uyu munsi.

Kanyankore Gilbert Yaounde bibaye ubwa gatatu mu gihe kitarenze imyaka ibiri ahagarikwa adatoje
Kanyankore Gilbert Yaounde bibaye ubwa gatatu mu gihe kitarenze imyaka ibiri ahagarikwa adatoje

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga mukuru wa Bugesera Fc, yadutangarije ko babonye ashobora kutazubahiriza inshingano bahitamo gusesa amasezerano n’uwo mutoza.

Yagize ati "Twasheshe amasezerano twari dufitanye, iyo abantu bakorana hari uburyo basuzuma uko bakoranye mu gihe gishize, ndetse n’uburyo bagiye kwinjira mu masezerano mashya, nk’ubu ikipe ntiratangira imyitozo kandi yagakwiye kuba yaratangiye, buri munsi ari mu ngendo hanze y’igihugu, twaje gusanga tugomba gusesa amasezerano hakiri kare, aho kugira ngo tuzagirane ibibazo muri Shampiona"

Kugeza ubu ikipe ya Bugesera iza gutangira imyitozo uyu munsi ku i saa cyenda i Bugesera, iraba itozwa na Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza wungirije, mu gihe izaterana ikemeza umutoza mukuru ugomba gusimbura Yaounde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka