Kagere Meddie yatandukanye na Singida Fountain

Mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rifunga muri Tanzania, rutahizamu w’Amavubi Kagere Meddie, yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Namungo FC avuye muri Singida Fountain.

Namungo FC yatangaje ko yasinyishije Kagere Meddie nk'umukinnyi wayo mushya
Namungo FC yatangaje ko yasinyishije Kagere Meddie nk’umukinnyi wayo mushya

Ibi byatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Namungo FC ikina icyiciro cya mbere muri Tanzania, batangaza ko bishimiye kwakira rutahizamu mwiza.

Yagize iti "Twishimiye gutangaza rutahizamu ukomeye Meddie Kagere, nk’umunyamuryango mushya w’ikipe ya Namungo FC."

Meddie Kagere w’imyaka 37 yari amaze umwaka n’igice akinira Singida Fountain, dore ko yerekanywe muri iyi kipe tariki ya 4 Kanama 2022, avuye muri Simba SC yagiriyemo ibihe byiza muri Tanzania igihe kinini.

Namungo FC muri shampiyona 2023-2024 mu mikino 14 imaze gukina, yakoreyemo amanota 17 ayishyira ku mwanya wa munani kugeza ubu.

Kagere Meddie yatandukanye na Singida Big Stars yari amazemo umwaka n'igice
Kagere Meddie yatandukanye na Singida Big Stars yari amazemo umwaka n’igice
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUDUFASHE MUTUGARI MUMIRENGE.NAHO MUZAJYE MUDUH.AMARUSHANWA. BYIBUZE.2 MUMWAKA.KUBIRYANYE NA SPORTS.MURAKOZE.

MUSHITO yanditse ku itariki ya: 14-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka