Kagere Meddie yaduhishuriye ibanga ryatumye yigarurira Afurika y’Iburasirazuba

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, Kagere Meddie, yavuze ko gukina nk’umunyamahanga ari byo bituma ahora ku ruhembe rw’abatsinda muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020, yahishuye ibanga nyamukuru rituma amaze kwigarurira imitima y’abafana ba Simba SC.

Yagize ati “Gukina nk’umunyamahanga aho naciye hose ni byo byagiye bimfasha guhora mba uwa mbere"

Ikiganiro kirambuye na Meddie Kagere:

Kigali Today: Ni irihe tandukaniro riri muri shampiyona zo mu Karere, u Rwanda, Kenya na Tanzania umaze gukinamo?

Kagere Meddie: Itandukaniro riri mu mashampiyona ari mu karere ni iri : reka mpere hano mu Rwanda igihugu cyanjye , ikinyuranyo mu Rwanda amarushanwa ari hasi cyane ugereranyije na Tanzania nkinamo uyu munsi.

Icya kabiri umubare w’abanyamahanga muke na wo uri mu bituma u Rwanda tudatera imbere, kuko bituma abakinnyi b’imbere mu gihugu birara ntibakore. urugero : nageze muri Simba nsangayo John Bocco na Emmanuel Okwi wari uyoboye abatsinze ibitego byinshi birumvikana ko nk’umunyamahanga nagombaga gushaka umwanya kandi narabikoze.

Iyo igihugu gifite umubare munini w’abanyamahanga bifasha abanyagihugu gukora cyane kugira ngo babone umwanya wo gukina ,kandi ntiwazana umunyamahanga mubi.

Shampiyona ya Tanzania ifite umwihariko wo kuba abafana bayo bayikunda cyane kubera ibyamamare biba biyirimo.

Ikindi muri Tanzania umupira ni ubucuruzi, ntabwo wazana umukinnyi uzahemba ubihumbi bitanu by’amadolari ngo uzane Umukinnyi udakina.

Urugero kuri Simba Day (umunsi ngarukamwaka wahariwe Simba. Kuri uwo munsi ni ho bizihiza isabukuru yayo ndetse no kwerekana abakinnyi), nta mufana wemerewe kwinjira kuri stade atambaye umwenda w’ikipe ibyo byose byinjiza amafaranga.

Shampiyona ya Kenya ni amakipe abiri Gormahia na AFC Leopards, iyo ukina muri Gormahia mutangira shampiyona muzi ko muzatwara ibikombe bitandukanye muri Tanzania. Ikindi abafana baho ntibakunda umupira usanga sitade zambaye ubusa.

Kigali Today: Ni irihe banga ryawe muri izo shampiyona zose ?

Kagere Meddie: Ibanga ryanjye ni ugukora cyane, kwiha intego, kubaha amabwiriza n’amategeko y’ikipe kandi ngaha agaciro akazi kanjye. Muri njye ndabizi ko nta gihe kirekire nzakina umupira. Ngomba gukoresha imbaraga mfite icyo gihe kugira ngo nzigamire ahazaza hanjye.

Kigali Today: Mu myaka umaze ukina muri Tanzania na Kenya ni iki cyagufashije kwitwara neza ?

Kagere Meddie: Navuga ko gukina nk’umunyamahanga ari ryo tandukaniro ryamfashashije muri Kenya na Tanzania, kuko iyo ukina nk’umunyamahanga ugomba guharanira kuba uwa mbere kuko utitwaye neza umwaka utaha baragusezerera bakazana undi mukinnyi ukuruta. Mu myaka maze muri Tanzania maze kuyobora abamaze gutsinda ibitego byinshi, mu mwaka wa mbere natsinze ibitego 23 n’imipira ine yavuyemo ibitego, ubu mfite ibitego 19 n’imipira itandatu yavuyemo ibitego. Nihaye intego yo gutsinda ibitego 23 uyu mwaka nkazamura n’Imipira yavuyemo ibitego myinshi. Bivuze iki? Ngumye ku bitego 19 batangira kuvuga ko nasubiye inyuma ni yo mpamvu ngomba gukora cyane.

Kigali Today: Byavuzwe ko wari ugiye muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Bidvest Wits F.C. byapfiriye he?

Kagere Meddie: ubundi njyewe ndeba ibindi imbere , iyo ikipe inganirije ikampa ibyo nifuza, amasezerano, umushahara, amafaranga angura ndetse n’ibindi umukinnyi akenera ntabwo ntekereza kabiri kuko ibyawe ni ibyo ufite. Nakoreye imyitozo muri Bidvest batinda kumpa amasezerano. Nashatse kwerekeza muri Zamalek mbura urupapuro rw’inzira (Visa ) nayibonye barasoje kugura abakinnyi. Ibaze iyo nirengagiza amasezerano ya Gormahia, Byari kugenda bite? Rero iyo ikipe impaye ibyo nifuza ntabwo ntizamo kuyisinyira.

Kigali Today: Bivuze iki ku mupira wo mu karere kuba amakipe abiri Gormahia na Simba aza mu makipe 25 muri Afurika?

Kagere Meddie: Byerekana ko umupira wacu uri kugana aheza, gusa ibi byose biva mu gukina amarushanwa ya Afurika ya Champions League cyangwa Confederation Cup mukagera kure.

Andi mahirwe navuga ava muri aya marushanwa nuko abakinnyi batangira gukurikiranwa n’amakipe akomeye umunsi ku munsi.

Kigali Today: Havuzwe ko wowe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi mwavuye muri Tanzania nta ruhushya bityo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) rikavuga ko mutemerewe gusubirayo,wabivugaho iki?

Kagere Meddie: Ahhhhh .... Njyewe ndi umukinnyi wubaha akazi kanjye kandi nkubaha amategeko y’ikipe sinari gutaha nta ruhushya rwose. Ikipe yatubwiye ko nta myitozo ababishoboye baba batashye, nahisemo gutaha ngo nze hafi y’umuryango. Itangazo rya TFF ryaje narageze mu Rwanda. Umutoza, ubuyobizi n’ikipe ya Simba bazi ko ndi hano.

Kigali Today: Ni ubuhe butumwa waha abakinnyi b’Abanyarwanda?

Kagere Meddie: Abakinnyi bacu bubahe akazi kabo ko gukina umupira nk’uko umuganga ari byo atekereza, icya kabiri abakinnyi bakore cyane, nta mukinnyi utegereza imyitozo y’umutoza gusa ahubwo na we arikoresha ku giti cye.

Urugero: Navuye muri Atraco Fc njya muri Kiyovu Sports ,navuye muri Kiyovu nerekeza muri Mukura VS, nyuma ya Mukura njya muri Police Fc . Muri Police Fc nabaye kapiteni, mpamagarwa mu Mavubi. Aha ibitekerezo byanjye nabishyize hanze, nagiye Gormahia muri Kenya mpava nerekeza muri Tanzania. Muri make umukinnyi ukeneye gutera imbere ahere hasi azamuka.

Kigali Today: Ni ubuhe butumwa waha Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus?

Kagere Meddie: Nta butumwa bwihariye naha Abanyarwanda. Icyo navuga ukeneye kwirinda agume mu rugo kandi amenye ko iki cyorezo gikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka