Jules Ulimwengu wakiniraga Rayon Sports agiye kuyivamo kuri Miliyoni zisaga 50

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Jules Ulimwengu agiye kuyivamo, akerekeza mu ikipe yo mu Bushinwa ishobora kumutangaho Ibihumbi 50$

Uyu rutahizamu nyuma yo kutabasha guhita abona ibyangommbwa bimwemerera guhita akina Shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino 2019/2020, ntiyongeye kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports.

Jules Ulimwengu ni we rutahizamu wigaragaje kurusha abandi mu mwaka w'imikino ushizea 50
Jules Ulimwengu ni we rutahizamu wigaragaje kurusha abandi mu mwaka w’imikino ushizea 50

Uyu rutahizamu ukomoka i Burundi yakomeje gushakishwa n’amakipe yo hanze ariko ntibyakunda ko ahita ayerekezamo, gusa amakuru yizewe atugeraho ni uko uyu mukinnyi yamaze kwemera kuba yakwerekeza muri Shamoiyona y’u Bushinwa, aho Rayon Sports igomba guhabwa ibihumbi 50 by’amadollars (46,341,315 RWFS)

Jules Ulimwengu yari yarangije Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka ushize ari we uyoboye abatsinze ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 20, ndetse aza no mu batsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rayon sport amashi meshi cane

Jay C yanditse ku itariki ya: 15-12-2019  →  Musubize

Nicyo nkundira Rayon sport ihomba rimwe ikunguka irindi nuko bazayarwaniramo ariko irungutse cyane pe!gusa igure abandi 3 abarundi 2 n’umunyemali1.
Rero na Gasogi yigire kuri Rayon irebe ko idakora umuti na KNC wayo.

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 23-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka