Jules Ulimwengu arahakana amakuru yo kujya muri APR FC anyujijwe muri Maroc

Rutahizamu wa Rayon Sports Jules Ulimwengu, yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ko ashobora kwerekeza muri APR FC.

Mu gihe amakipe yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka agura abakinnyi hirya no hino, ubu amakuru avugwa cyane ni umukinnyi Jules Ulimwengu bivugwa ko ashobora kwerekeza muri APR FC.

Jules Ulimwengu yahakanye amakuru yo kwerekeza muri APR FC
Jules Ulimwengu yahakanye amakuru yo kwerekeza muri APR FC

Uyu rutahizamu ugifitiye Rayon Sports amaseserano y’umwaka umwe, byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri APR FC mu buryo busa n’ubwo Manishimwe Djabel yakoresheje ajya muri APR FC, aho yabanje kuvuga ko agiye muri Gor Mahia yamara kubona urupapuro rumurekura agahita ajya muri APR FC.

Mu kiganiro twagiranye na Jules Ulimwengu nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere, yadutangarije ko atigeze avugana na rimwe n’umuntu wo muri APR FC, usibye kubyuma mu itangazamakuru.

"Nta na rimwe ndavugana n’umuntu wo muri APR FC, iyo gahunda ntayo mfite nanjye nabyumvise mu itangazamakuru, nkabona n’abantu babinyoherereza"

"Hari amakipe yanyifuje ariko nta kipe yo mu Rwanda kuko ndacyafite amasezerano y’umwaka umwe, ubu icyo nshyize imbere ni ugufatanya na Rayon Sports tukitwara neza mu mikino ya CAF Champions League"

Ni rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona, igikombe cy'Amahoro ndetse no muri CECAFA
Ni rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona, igikombe cy’Amahoro ndetse no muri CECAFA

Kuri Jules Ulimwengu, bivugwa ko hari ikipe yo muri Maroc yamwifuzaga, nyuma Rayon Sports ibaca ibihumbi 200 $, ndetse bayimenyesha ko ku rupapuro rumurekura hazandikwaho ko iyi kipe itemerewe kumugurusha mu Rwanda mbere y’imyaka ibiri, usibye igihe yaba agarutse gukinira Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uwashyize ako gaclose muri contract ya jule ulimwengu ambipe ndamuhamagara kandi abikore yageretse akaguru kukandi aho afatira rimwe bill ni iyange,I like that!!
Nimwiturize murebe champions igiye kuza aho ngukubitira umukeba akanya yasobanukirwa amakosa yakoze!
Guys,ntabeshye kimenyi na muhadjili nibo bandwazaga umutima kuri ubu baraje babakumbure!
Kugira natera mu izamu akabona igitego mu irushanwa iryo ariryo ryose mbere y’imyaka 3 bazamuhe ballon d’or

Dftre yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

APR Fc mutyaze amenyo ngo muzarya Ruhaya!

Ndacyayisenga Vedaste yanditse ku itariki ya: 24-07-2019  →  Musubize

Jire ulimwengu nirutahizamu mw,iza Aprfc iramutse imusinyishije yaba ariby,iza cyne

Hafashimana yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka