Jose Mourinho wakiriwe bidasanzwe yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Fenerbahçe

Mu birori byitabiriwe n’imbaga y’abafana baje kumwakira ,umutoza Jose Mourinho usanzwe uzwiho gukoresha amagambo akomeye, ubutumwa yatanze bwakiriwe neza n’abafana ba Fenerbahçe

Umwambaro wanyu ni uruhu rwanjye-Ijambo ryakoze ku mitima y’abafana

Aka ni kamwe mu gace kagize ijambo Jose Mourinho yabwiye abafana ubwo yerekanwaga ndetse kanakora cyane ku mitima y’abafana bamugaragarije ko bamwishimiye, gusa yanabijeje ko nibafatanya bazagera kuri byinshi.

Yagize Ati " Mbere na mbere mbanje kubasuhuza, ubu tugiye gutangirana urugendo rushya, mfite ibyiyumviro byinshi ndetse nishimiye urukundo rudasanzwe mwanyeretse, izi n’inshingano zikomeye nahawe Kandi ngomba gusohoza, mbasezeranyije ko kuva ubu mbarizwa mu muryango wa Fenerbahce, uyu mwambaro ni uruhu rwanjye.

Jose Mournho yijeje abafana b'iyi kipe kuzabaha ibyishimo
Jose Mournho yijeje abafana b’iyi kipe kuzabaha ibyishimo

"Umupira w’amaguru usaba umurava, ubwitange ndetse n’urukundo. dufatanyije n’abayobozi b’iyi kipe tuzagera kuri byinshi. Ndashaka gukorera Fenerbache, kuva nasinya amasezerano inzozi zanjye zabaye impamo"

Jose Mourinho yatangajwe nk’umutoza mushya w’ikipe ibarizwa ku cyiciro cya mbere mu gihugu cya Turukiya (Süper Lig), ku wa Gatandatu tariki 02 Kamena 2024 aho yakiriwe n’imbaga y’abakunzi bafana iyi kipe mu mujyi wa Istanbul, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza muri 2026.

Uyu mwambaro wanyu ni uruhu rwanjye-Ijambo ryakoze ku mitima y'abafana
Uyu mwambaro wanyu ni uruhu rwanjye-Ijambo ryakoze ku mitima y’abafana
Abafana b'iyi kipe ni bamwe mu bakora ibidasanzwe mu mifanire yabo ku isi
Abafana b’iyi kipe ni bamwe mu bakora ibidasanzwe mu mifanire yabo ku isi

Uyu mutoza ni ubwa kabiri agiye gutoza ikipe itabarizwa muri shampiyona eshanu zikomeye ku mugabane w’i Burayi zo mu bihugu birimo u Bwongereza, u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani, ndetse na Espagne. Uyu mutoza yabiherukaga mu mwaka wa 2004 aho yatozaga ikipe ya FC Porto akanayihesha igikombe cya UEFA Champions League.

Ni umutoza ufite ibigwi

Jose Mourinho wiyise akazina “The Special One” ni umutoza uzwiho gutwara ibikombe byinshi dore ko mu mwuga we wo gutoza amaze kwegukana ibikombe bigera kuri 26, aho yatwaranye ibikombe bigera kuri bitandatu n’ikipe ya FC Porto, atwarana ibikombe bigera kuri 7 n’ikipe ya Chelsea, atwara ibikombe bitanu n’ikipe ya Intel de Milan, atwara ibikombe bitatu n’ikipe ya Real de Madrid.

Yatwaranye kandi ibikombe bibiri n’ikipe ya Manchester united, ndetse yaje guhesha ikipe ya AS Roma igikombe cya Europa conference League ari nacyo aheruka gutwara mu mwaka wa 2022. Mu bikombe bikomeye Jose Mourinho amaze gutwara harimo ibikombe bya Uefa Champions League bibiri ndetse n’ibikombe bitatu bya Premier league.

Gutoza ikipe ya Fenerbache bihise bimugira umwe mu batoza bamaze gutoza amakipe menshi atandukanye, aho amaze gutoza amakipe 10 ari yo: Benfica, Uniao de Leiria, Porto, Chelsea, Intel de Milan, Real Madrid, Chelsea, Manchester United, Tottenham Hotspur, AS Roma, ndetse na Fenerbahce.
Uyu mutoza yitezweho kongera guhesha ikipe ya Fenerbahce ibikombe, dore ko iyi kipe iheruka igikombe mu mwaka wa 2014. Dore ko iyi kipe imaze shampiyona eshatu zikurikiranya isoreza ku mwanya wa kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka