Jonathan McKinstry yamaze kwishyurwa Miliyoni 198 yishyuzaga Ferwafa

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Jonathan McKinstry, yamaze kwishyurwa amafaranga yishyurizwaga na FIFA yatanzemo ikirego

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryari ryahaye u Rwanda Tariki ya 25 Mata 2019 nk’umunsi ntarengwa, ngo rube rwamaze kwishyura asaga $215,000 rubereyemo uwari umutoza w’Amavubi, Jonathan McKinstry, wirukanwe mu buryo budakurikije amategeko.

Jonathan McKinstry yamaze kwishyurwa Miliyoni 198 yishyuzaga Ferwafa
Jonathan McKinstry yamaze kwishyurwa Miliyoni 198 yishyuzaga Ferwafa

Kugeza ubu nk’uko byemezwa n’inzego zibishinzwe, uyu mutoza ubu yamaze kwishyurwa akayabo ka Miliyoni 198 Frws, mu rwego rwo kwirinda n’ibihano byari kuzahabwa u Rwanda harimo no kuruhagarika mu bikorwa by’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ishimwe ubwo yishyuwe kd bitubere isomo kk ayo Frw ntago yarabuze icyo yakora ark ntakundi byagenda

BANYANGIRIKI Ernéste yanditse ku itariki ya: 27-04-2019  →  Musubize

Aliko budget ya FERWAFA cyangwa MIJESPOC iturukahe? Aya ma miriyoni abaye yishyurwa mu misoro y’abanyarwanda cyaba ari ikibazo gikomeye. Mubare imiti, cyangwa girinka, amazi, amashanyarazi biri muri ziriya miriyoni. Nihatari kabisa.

Prince yanditse ku itariki ya: 27-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka