Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo Jimmy Gatete wabaye umwe mu banyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho yaje gutangiza ku mugaragaro.
Jimmy Gatete nyuma yo gusezera umupira w’amaguru utarakunze kugaragara mu bindi bikorwa bifite aho bihuriye na siporo, aje mu Rwanda aho azitabira ibikorwa byo gutangiza inyubako y’imikino iri hejuru mu nyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali.
Mu gufungura iyi nyubako, Jimmy Gatete azongera kugaragara mu kibuga ubwo hazaba irushanwa rito rizahuza amakipe azaba arimo iya Jimmy Gatete, kakazaba harimo ikipe y’abanyamakuru, ikipe y’abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali, ndetse n’ikipe y’ababarizwa mu myidagaduro mu Rwanda, bikazaba kuva tariki 17 kugera tariki 19/05/2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|