Jado Castar yagabanyirijwe ibihano n’urukiko rw’ubujurire

Urukiko rw’ubujurire rwagabanyirije ibihano Bagirishya Jean de Dieu wari usanzwe ari Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda.

Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jean de Dieu uzwi ku izina rya Jado Castar, yari yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Jado Castar yakatiwe gufungwa amezi umunani
Jado Castar yakatiwe gufungwa amezi umunani

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, yari yahise ajuririra iki cyemezo kimufunga imyaka ibiri, asaba kugabanyirizwa ibihano n’ubwo mu kuburana kwe yari yemeye icyaha, akaba yarasabaga ko yarekurwa ahubwo agatanga amande.

Urukiko rw’ubujurire rwari rumaze iminsi rusubika isomwa ry’umwanzuro, ku wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022 nibwo rwasomye umwanzuro uvuga ko Jado Castar akatiwe amezi umunani. Ibi bivuze ko igihano cye gisigaje amezi abiri kuko yari amaze amezi atandatu afunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Woooowuuu ndishimye kbx.nubwoyazikoresheje arko yashakaga kuzamura urwego rwikipe yacu kdi mwabonyeko yariyakozejeza nuko byagaragaye nahubundi babakobwa babahe ibisabwa byose.ubutaha gahinda nigikombe.

Mizero yanditse ku itariki ya: 9-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka