Jacques Tuyisenge wakiniraga APR FC yerekeje muri AS Kigali

Rutahizamu Tuyisenge Jacques wari uherutse gutandukana na APR FC yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ikipe ya AS Kigali yamaze gutangaza ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu "AMAVUBI" Tuyisenge Jacques ari umukinnyi mushya w’iyi kipe .

Ibi bibaye nyuma y’aho uyu mukinnyi atabashije kumvikana na APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino urangira. Hari hashize iminsi bivugwa ko Jacques Tuyisenge azerekeza mu ikipe ya Police FC.

Jacques Tuyisenge yari amaze iminsi ari mu biganiro n’ikipe ya Police FC ngo abe yayikinira nk’uko umunyamabanga w’iyi kipe CIP Obed Bikorimana yari yabyemereye Kigali Today.

AS Kigali iri kwiyubaka bikomeye kugira ngo izitware neza mu mikino mpuzamahanga ya CAF Confederation Cup ndetse no mu mikino y’imbere mu gihugu yari iherutse kongerera amasezerano y’imyaka ibiri rutahizamu wayo Shaban Hussein Tchabalala.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka