Jacques Tuyisenge mu bakinnyi batanu bitezweho byinshi muri CHAN

Kapiteni w’Amavubi azakina CHAN izabera muri Cameroun Jacques Tuyisenge, ari mu bakinnyi bategerejweho byinshi

Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa "RFI" ibinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi batanu bategerejweho byinshi muri CHAN izatangira kuri uyu wa Gatandatu.

Urutonde rw’abakinnyi batanu RFI yitezeho byinshi

1. Djigui Diarra (Mali)

Uyu ni umunyezamu w’imyaka 25 ufatira Mali wanakinnye CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda. Uyu munyezamu kandi yanafatanyije na Mali kwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyo muri 2015, akaba yaranakinnye igikombe cya Afurika "CAN" cya 2019.

Umunyezamu Djigui Diarra wa Mali
Umunyezamu Djigui Diarra wa Mali

2. Ayoub El Kaabi, (Maroc)

Muri 2018 muri CHAN yabereye iwabo muri Maroc, yayisoje ari we rutahizamu uyoboye abandi aho yatsinze ibitego icyenda, ndetse anatorwa nk’umukinnyi w’irushanwa. Nyuma yahoo yahise yerekeza mu Bushinwa, gusa za kugaruka muri Maroc kubera icyorezo cya Coronavirus.

3. Issama Mpeko, (RD Congo

Uyu mukinnyi imbere ku ruhande rw’iburyo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ni umwe mu bamaze gukina amarushanwa menshi arimo CAN na CHAN, nka ya CHAN 2011, CAN za 2013, 2015, 2017 ndetse na 2019. Yakiniye kandi amakipe arimo DCMP na AS Vita Club, Kabuscorp yo muri Angola, aza kwerekeza no muri TP Mazembe

4. Jacques Tuyisenge, (Rwanda)

Jacques yari kapiteni w’Amavubi yageze muri ¼ muri CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda, ndetse n’ubu akaba ari we kapiteni uzaba uyoboye Amavubi muri Cameroun.

Jacques Tuyisenge ari mu bitezwe cyane muri CHAN
Jacques Tuyisenge ari mu bitezwe cyane muri CHAN

Jacques Tuyisenge wanakinnye CHAN 2011, ikinyamakuru RFI kibona ari mu bitezweho byinshi, kuva mu itsinda rya gatatu u Rwanda ruherereyemo hamwe na Maroc, Ouganda ndetse na Togo.

5. Jacques Zoua, (Cameroun)

Uyu ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye bazaba bakina iri rushanwa, aho ku myaka ye 29 amaze gukina muri shampiyona esheshatu ku mugabane w’I Burayi zirimo u Bufaransa n’u Budage.

Kugeza ubu Jacques Zoua uri gukinira ikipe y’iwabo yitwa AS Futuro, aramutse yegukanye iyi CHAN yaba abaye umukinnyi wa kabiri wegukanye CAN na CHAN, nyuma y’umunya-Tunisia Adel Chedli

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka