Jacques Tuyisenge arakora ubukwe kuri uyu wa Gatandatu

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Amavubi, y’abakina imbere mu gihugu, Jacques Tuyisenge, arakora ubukwe mu mpera z’iki Cyumweru.

Ubwo Jacques Tuyisenge n'umukunzi we basezeranaga imbere y'amategeko
Ubwo Jacques Tuyisenge n’umukunzi we basezeranaga imbere y’amategeko

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, Jacques Tuyisenge arasaba ndetse anakwe umukunzi we baheruka gusezerana imbere y’amategeko.

Ubukwe nyirizina, ni ukuvuga gusezerana mu rusengero ndetse no kwakira abatumirwa bizaba ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, ibyo birori bikazabera mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Tuyisenge yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko ku itariki 19 Gashyantare 2021, amakuru akaba yavugaga ko bari guhita bakora ubukwe bukeye bwaho ku wa Gatandatu, ariko iyo gahunda iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko Tuyisenge arongoye.Yali atangiye gusaza.Gusa ni byiza kurongora ukuze.Kurongora ni impano nziza twahawe n’umuremyi ushaka ko duhora twishimye.
Tujye tumushimira dukora ibyo adusaba.Twirinda gukora ibyo atubuza,kugirango azaduhe ubuzima bw’iteka.

rwakana yanditse ku itariki ya: 20-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka