Iyi miryango yatanze abakinnyi benshi muri ruhago y’u Rwanda

Umwe mu basizi bakomeye babayeho mu Rwanda ari we Nyakayonga ka Musare mu gisigo cye yigeze kuvuga ko ‘ukwibyara gutera ababyeyi ineza.’ Aha yashakaga kwerekana ko iyo ababyeyi babyaye umwana akabakurikiza bibashimisha. Hari n’imigani nyarwanda iganisha aha nk’igira iti “Mwene Samusure avukana isunzu, Inyana ni iya mweru” n’iyindi.

Ntibikunze kubaho yewe nta n’ubwo ari ihame ko umugani ugana akariho, hari aho ababyeyi babyara abana bakabakurikiza hari n’aho ababyeyi babyara abana bagahitamo kujya mu bitandukanye n’ibyo ababyeyi babo baba baranyuzemo, cyane ko hari n’abavuga ko inda ibyara mweru na muhima.

Kigali Today yakusanyirije abasomyi bayo imiryango yamenyekanye cyane muri ruhago y’u Rwanda kubera kuba inkomoko ya benshi mu bakinnye umupira w’amaguru hambere n’abakiri mu kibuga kuri ubu.

Umuryango wa Kanyangara

Abakinnyi bakomoka muri uyu muryango ni Sibomana Abouba wahoze akinira Rayon Sports, Gormahia, APR FC n’Amavubi, Fitina Ombolenga ukinira APR FC n’Amavubi, Nshimiyimana Yunusu ukina muri APR FC na Yamin Salum ukinira Gasogi United.

Ombolenga Fitina umwe mu bavuka mu muryango wa Kanyangara
Ombolenga Fitina umwe mu bavuka mu muryango wa Kanyangara

Uyu ni umuryango ukomoka i Huye kuri muzehe Kanyangara. Abakinnyi bakomoka muri uyu muryango bivugwa ko impano yabo ikomoka kuri se wabo Furahani umuhungu wa Kanyangara na we wigeze gukina umupira w’amaguru. Abakinnyi bakomoka muri uyu muryango nubwo se atakibaho banashyigikirwa cyane na nyina.

Umubyeyi w’aba bakinnyi Mukamazimpaka Hawa usanzwe ari umukunzi wa Kiyovu Sports azwiho kureba imikino itandukanye abana be baba bagiye gukina. Yigeze gutangaza ko iyo hari umwana we witwaye neza hari igihe abaha ibihembo birimo kubagira ihene uwitwaye neza.

Umubyeyi wa Ombolenga n'abavandimwe be
Umubyeyi wa Ombolenga n’abavandimwe be

Umwihariko w’umuryango wa Kanyangara ni ugutanga abakinnyi bakina nka ba myugariro , uretse Yamin Salum ukina ku ruhande rw’iburyo asatira , Yamini Salumu na we akina muri Kiyovu yatangiye akina inyuma ku ruhande rw’iburyo aza gushyirwa imbere ubwo yakinaga muri Marines.

Umuryango wa Tindo

Uyu muryango watanze abakinni b’ibitsina byombi. Uretse Ngirinshuti Mwemere wakinnye mu makipe ya AS Kigali, Police, ATRACO, Bugesera n’ikipe y’igihugu, uyu muryango ukomokamo n’abakinnyi b’abakobwa bakiniye Amavubi y’abagore.

Abo bakinnyi b’igitsina gore ni Vumilia Aline na Uwamahoro M.Claire bakiniye ikipe y’igihugu y’abagore. Na Kitumaine Diane na we wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda.

Umuryango wa Bishirandora

Uyu muryango uri mu miryango izwi cyane i Rubavu bamwe mu babimburiye abandi gukina ni nyakwigendera Ngeze Issa wakiniye amakipe nka Etincelles. Uyu Ngeze yaje no kuba umuyobozi mu ikipe ya ATRACO na Police FC.

Abandi bakomoka muri uyu muryango ni Nduhirabandi Abdulkarim bita Coka wakiniye Kiyovu akanatoza amakipe nka Marines,Etincelles, na Kirehe, na Nyakwigendera Bishirandora Abdallah (se wa Bishira Latif)

Abdulkarim Nduhirabandi ari mu bazwi cyane mu muryango wa Bishirandora
Abdulkarim Nduhirabandi ari mu bazwi cyane mu muryango wa Bishirandora

Uyu muryango ni na wo ukomokamo myugariro Bishira Latif ukinira AS Kigali n’Amavubi., akaba umuhungu wa Nyakwigendera Bishirandora Abdallah wigeze na we gukinira Etincelles.

Abandi bakomoka kuri uyu muryango ni Nshimiyimana Hamduni umutoza wungirije muri Marines na Rwanyabahana Miradji wakiniye Amagaju, na bo bakaba babyarwa n’ababyeyi bakomoka mu muryango wa Bishirandora.

Umuryango wa Ruzindana

Uyu muryango urimo umusifuzi mpuzamahanga Ruzindana Nsoro. Uyu Ruzindana Nsoro umwe mu bahungu ba Ruzindana, yanakinnye mu makipe atandukanye y’abato atozwa n’abatoza b’abana ari bo Campala na Mungo Jitiada bita Vigoureux nyuma akomereza mu mwuga w’ubusifuzi aho kuri ubu ari mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite.

Yves Rwigema uri hagati ni umwe mu bari mu kibuga bakomoka mu muryango wa Ruzindana wari uzamutse neza nyuma agasubira inyuma
Yves Rwigema uri hagati ni umwe mu bari mu kibuga bakomoka mu muryango wa Ruzindana wari uzamutse neza nyuma agasubira inyuma
Umusifuzi Ruzindana Nsoro (uri hagati wa gatatu uturutse iburyo) ni umwe mu bakomeye mu muryango wa Ruzindana
Umusifuzi Ruzindana Nsoro (uri hagati wa gatatu uturutse iburyo) ni umwe mu bakomeye mu muryango wa Ruzindana

Abandi bava inda imwe na bo bamenyekanye muri ruhago y’u Rwanda ni Ruzindana Ndahiro wakiniye Marines na Muhanga. Ubu ni umuyobozi muri Marines, na Rwigema Yves umuhererezi w’uyu muryango wanyuze mu makipe atandukanye nka APR FC, Rayon Sports n’andi.

Umuryango w’aba Lomami

Izina Lomami ryabaye ikimenyabose muri ruhago y’u Rwanda. Iri zina ryatangiye kumenyekana mu myaka ya 1980 , ubwo muzehe Lomami André wahoze ari mu bazamu bakomeye mu Burundi yazaga gukina mu Rwanda mu ikipe ya Panthère Noire na Etoile Filante.

Muzehe Lomami André wakomotseho ba Lomami bose
Muzehe Lomami André wakomotseho ba Lomami bose

Muzehe Lomami w’imyaka 64, ubwo yageraga mu Rwanda yahubatse ubuzima ahashingira n’umuryango wibarutse abakinnyi 5 bose babaye ibihangange muri ruhago y’u Rwanda.

Mu bakinnyi bakomoka muri uyu muryango ni Lomami Jean wari mu ikipe y’igihugu yakinnye CAN 2004, barumuna be Lomami André wakiniye APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sport, AS Muhanga n’Amavubi, hari Lomami Frank ugikina, Lomami Marcel usigaye atoza mu cyiciro cya kabiri, uyu akaba yaranahoze mu ikipe ya Rayon Sports, harimo na Lomami Felix na we uri mu bakinnyi bari kuzamuka.

Lomami Jean wamenyekanye mu muryango w'aba Lomami
Lomami Jean wamenyekanye mu muryango w’aba Lomami

Uyu musaza Lomami André mu kiganiro yagiranye na KT Radio mu 2017, avuga ko yishimira ko abana be bamukurikije ariko akaba ku rundi ruhande ababazwa n’uko nta mwana we wamukurikije ku mwanya yahoze akinaho avuga ko azakora ibishoboka byose agatoza umwana we muto Lomami Elisa akazaba ari we umukurikiza mu izamu.

Umuryango wa Hakizimana Fadhil

Uyu ni umuryango uherereye i Rubavu aho bamwe bita Brazil y’u Rwanda kubera impano nyinshi z’abakinnyi zihakomoka.

Uyu muryango ukomoka mu gace kazwi nka Majengo watanze abakinnyi benshi n’ubu kandi uracyari isoko y’impano kuri ruhago y’u Rwanda kuva ku bawuvukamo kugeza ku bakwe bawo n’abuzukuru.

Watanze abakinnyi bakomeye kuva kuri Singirankabo Député wakinnye umupira w’amaguru muri Etincelles , hakomokamo kandi Sibomana Abdul wakiniye APR FC n’Amavubi igihe kirekire.

Haruna Niyonzima wakiniye Etincelles, Rayon Sports, Yanga na Simba akaba ari na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Hakizimana Muhadjili umuhererezi mu muryango kuri ubu ukinira Emirates Club yo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu n’Amavubi.

Haruna na Murumuna we Muhadjili bakomoka mu muryango wa Hakizimana
Haruna na Murumuna we Muhadjili bakomoka mu muryango wa Hakizimana

Uyu muryango wa Hakizimana Fadhil na Nyirabakara Saidati wagiye ushibukaho n’izindi mpano zirimo abuzukuru bawo nka Bizimana Djihad ukinira Waslaand Beveren na murumuna we Niyonkuru Sadjati bombi babyarwa n’umukobwa wabo washakanye na Bizimana Assumani wahoze ari myugariro wa Marines.

Undi mwuzukuru w’uyu muryango ni Ramazani Niyonkuru na we ukina muri Shampiyona y’u Rwanda. Aha tukiri muri uyu muryango kandi harimo na Ndayishimiye Eric Bakame umukwe w’uyu muryango wa Hakizimana Fadhil na Nyirabakara Saidati.

Umuryango w’Abadeyi

Uyu ni umuryango mugari uza ku isonga mu miryango yatanze abakinnyi ba ruhago benshi hano mu Rwanda. Impano yo gukina umupira bayikomora kuri Mudeyi Modeste witabye Imana tariki 20 Gashyantare 2019 .

Mudeyi Modeste wabyaye ibihangange mu mupira w’amaguru na we yabaye umukinnyi ukomeye i Burundi aho yanakinnye muri Rwanda FC hagati ya 1962 na 1969. Uyu yakinaga nka rutahizamu wari ufite ubuhanga aho bivugwa ko yatsindaga ibitego byinshi.

Mudeyi Modeste n'umuhungu we Mudeyi Dieudonné. Mudeyi Modeste ni we wabyaye Muvara Valens na ba Mudeyi bandi
Mudeyi Modeste n’umuhungu we Mudeyi Dieudonné. Mudeyi Modeste ni we wabyaye Muvara Valens na ba Mudeyi bandi

Mu kinyarwanda hari umugani uvuga ko Mwene Samusure avukana isunzu. Uwabimburiye abandi mu gukina ruhago mu bana ba Mudeyi Modeste ni Muvara Valens wakiniye Kiyovu Sports. Uyu muryango tuwusangamo abandi bakinnyi benshi batangiye kwigaragaza cyane mu 1987 ubwo bari mu ikipe ya STIR FC.

Uretse Muvara Valens unafatwa nk’umwe muri ba rutahizamu b’ibihe byose muri ruhago y’u Rwanda ,uyu muryango ukomokamo n’andi mazina akomeye nka Yves Mudeyi , Mudeyi Gustave, Mudeyi Nazaire, Mudeyi Dieudonné, Amon Mudeyi, Mudeyi Emilien na Mudeyi Eloi na Mudeyi Suleymane.

Mudeyi Suleymane ni we Mudeyi usigaye mu kibuga
Mudeyi Suleymane ni we Mudeyi usigaye mu kibuga

Muri rusange Abadeyi bakiniye amakipe atandukanye nka Kiyovu Sports, Rayon Sports, Panthère Noire, Stir ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Uretse iyi miryango izwi kurusha iyindi, hari n’indi miryango nk’uw’abazamu wamenyekanyemo Ishimwe Claude na Niyindorera Lambert.

Hari umuryango w’abakinnyi Djuma Munyaneza na Gashugi Abdulkarim , umuryango wa Songa Isaie n’impanga ye Muganza Isaac, umuryango wa Djabel Imanishimwe ukinira APR FC na murumuna we Tumushime Altidjan ukinira Rayon Sports, umuryango wa Sabiiti Maitre wakiniye Panthère Noire n’umuvandimwe we Ntacyabukura Sabiiti wahoze ari umuzamu wa Rayon Sports, n’umuryango wa nyakwigendera Jeannot Witakenge n’abavandimwe be Kamotera na Wakilongo.

Hashobora kuba hari indi miryango irimo abantu benshi bamenyekanye muri ruhago y’u Rwanda. Uramutse hari abandi uzi wabasangiza abasomyi hepfo y’iyi nkuru mu mwanya wagenewe ibitekerezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Hari umuryango wa Mbonabucya ukomokamo rutahizamu w’ibihe byose Desire Mbonabucya, Mbonuwizeye jean de Dieu, Harelimana Gilbert umuzamu na mukuru wabo Rukangabana Yaramba wakiniye STIRFc na Terminus. Bafite n’umwuzukuru wakinnye coupe du monde U17

Ikobe Papias yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Hari umuryango wa Mbonabucya ukomokamo rutahizamu w’ibihe byose Desire Mbonabucya, Mbonuwizeye jean de Dieu, Harelimana Gilbert umuzamu na mukuru wabo Rukangabana Yaramba wakiniye STIRFc na Terminus. Bafite n’umwuzukuru wakinnye coupe du monde U17

Ikobe Papias yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Hari Indi miryango nka Ishimwe Claude ba Batou Jean. Bakininye kiyovu Apr. Ndetse n’amavubi na rayon sport. Ndetse. N’umuryango wa Mugiraneza JBaptiste (Migi) mbonyi (ugikina ) na Ngabo .umuryango wa Amoni. Wagaragayemo. Abakinye mu bato harimo. Malik wakiniye la jeunesse Atraco yabato na yassin wakinnye mubato mu izamu nka Irebero na Vision FC

Nameless yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

Harabo mwibagiwe nka Ndagijimana Theogene (arbitre/Marines, Etencelles) n’umuhungu we Ewing, hamwe n’umuzamu wa Etincelles bitaga Ngwamene, hari abazamu Barthez na Macari, hari umuryango wa Amani na Amran n’umubyeyi wabo ubabyara (Etincelles) , Famille Bizagwira leandre na Baudouin, et c

steve yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

iyo miryango yose saruti kbs

didier yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka