Ivan Minnaert watoje Rayon Sports mu bahatanira kuba Umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa

Abakandida batatu barimo Ivan Minnaert ni bo bamaze kumenyekana bari guhatanira umwanya w’Umuyobozi wa Tekinike usimbura Habimana Hussein utarongerewe amasezerano

Hashize iminsi uwari Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Habimana Hussein asoje amasezerano ye ariko ntiyongerwa, bituma uyu mwanya wongera gushyirwa ku isoko.

Umutoza Ivan Minnaert ari mu bahatanira umwanya w'Umuyobozi wa Tekinike
Umutoza Ivan Minnaert ari mu bahatanira umwanya w’Umuyobozi wa Tekinike

Kugeza ubu abakandida batatu bahatanira uyu mwanya barimo Umubiligi Jacky Ivan Minnaert watoje Rayon Sports inshuro ebyiri ndetse na Mukura VS zo mu Rwanda, AFC Leopards yo muri Kenya ndetse n’izindi.

Afite Licence yo gutoza yahawe na UEFA (UEFA Pro-Licence)
Afite Licence yo gutoza yahawe na UEFA (UEFA Pro-Licence)

Harimo kandi umutoza Seninga Innocent ubu utoza Musanze Fc ariko akaba yaranatoje amakipe arimo nka Kiyovu Sports, Police Fc, Bugesera Fc ndetse na Etincelles. Harimo kandi Hitimana Thierry watoje ikipe ya Rayon Sports ndetse anatoza ikipe Namungo yo muri Tanzania.

Seninga Innocent utoza Musanze nawe ari mu bahatanira uyu mwanya
Seninga Innocent utoza Musanze nawe ari mu bahatanira uyu mwanya

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash, umutoza Ivan Minnaert yemeje ko yatanze ibisabwa ngo ahatanire uyu mwanya, anemeza ko anafite icyizere cyinshi cyo kuba yakwegukana uyu mwanya.

“ Ni byo natanze ubusabe ku mwanya wa Diregiteri Tekinike, buri wese arabizi ko mfite uburambe bw’igihe kirekire mu bintu binyuranye. Kandi nzi neza cyane umupira wo mu Rwanda ariko mu gihe Ferwafa itaratanga amakuru ni ugutegereza icyo bazavuga”

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko mu gihe cyateganyijwe bakiriye dosiye z’abantu 27 bamaze gutanga kandidatire kuri uyu mwanya, harimo n’abandi benshi baturuka mu bihugu byo hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

dukeneye DTN wigeze kubikora kdi akagaragaza umusarururo yatanze aho yabikoze

bernard yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Ariko uyu iwabo yasize akozeyo amahano kuburyo atataha? Ariya matiku ye nayageza muei Ferwafa umuriro ntuzaka? Tujye twibuka amacakubiri ababiligi badushyizemo. Twizere ko ababishinzwe batameze nka ba banyafrika babona umuzungu nkimana

Sakindi yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

Umwanya wa Directeur Technique nta condition yo *Kuba umunyarwanda* irimo ?

Emmy Karame yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

uyu muzungu azasebera ino ntiyumva ishusho yubatse mu bantu

kalima yanditse ku itariki ya: 1-04-2021  →  Musubize

Mbega ikinyoma cya le 1 avril weee

Alias yanditse ku itariki ya: 1-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka