Umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022, wagombaga guhuza Amavubi na Cap Vert tariki 13/11/2020, wamaze gushyirwa tariki 11/11/2020, ukazabera muri Cap Vert nk’uko byari biteganyijwe.
Uyu mukino ubanza uzabera kuri Stade yitwa Estadio Nacional ’’Blue Shark’’ Cabo Verde, ukazatangira ku I Saa Kumi n’ebyiri zuzuye ku isaha yo mu Rwanda, naho uwo kwishyura ukazaba tariki 17/11/2020 I Kigali mu Rwanda.
The AFCON qualifying game between Cape Verde and Rwanda which was initially planned for November 13th has been changed.
🚨 New Date: 11-11-2020. 🚨
🏟️ Estadio Nacional ''Blue Shark'' Cabo Verde.
⏱️ 16h00 GMT#Amavubi🇷🇼 pic.twitter.com/45WvEMQe7a— Rwanda FA (@FERWAFA) October 20, 2020
Kugeza ubu Amavubi yamaze kuba ahagaritse imyitozo akajya mu karuhuko k’icyumweru, umutoza Mashami Vincent aratangaza ko iminsi 10 bamaze bakora itari yoroshye ariko itanga icyizere.
“Yari iminsi 10 itoroshye bitewe n’uko bari bamaze igihe badakora usibye ku giti cyabo, yari iminsi 10 isaba imbaraga, ubwitange kandi bakanaruhuka neza, no kugerageza kubagarura mu bihe byiza, gusa iminsi 10 ntiwavuga ko bahise bagaruka mu bihe byiza”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri amavubi yacu tuyarinyuma kandi azatsinda abanyarwanda twese duhaguruke tuyashyigikire maze tuzatahane intsinzi murakoze