Itangira rya shampiyona y’icyiciro cya kabiri ryigijwe inyuma

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2022-2023 yari iteganyijwe gutangira ku itariki 15 Ukwakira 2022 , yigijwe inyuma ho ibyumweru bibiri ishyirwa ku itariki 29 Ukwakira 2022, kugira ngo imyiteguro yo guha amakipe ibyangombwa izakorwe neza.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, yavuze ko babikoze kugira ngo haboneke igihe gihagije cyo gukora ibibanziriza shampiyona bifitanye isano n’imigendekere myiza yayo, ndetse no kugenzura niba amakipe yujuje ibyangombwa (Club Licensing).

Yagize ati “Ibi ni mu rwego rwo kugira ngo tugire igihe gihagije cyo gukora gahunda zibanziriza shampiyona, ibirebana n’itangwa ry’impushya biba bikeneye igihe gihagije. Twabonye igihe cyari gisigaye kitarimo kutwemerera ko byakorwa neza ndetse no kwemeza ibibuga bizakinirwaho.”

Nk’uko bisanzwe mbere yo gutangira shampiyona mu cyiciro cya kabiri, buri mwaka amakipe azitabira asabwa kwiyandikisha, kugeza ubu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritangaza ko hafi amakipe 26 ariyo amaze kwiyandikisha kuzitabira iyi shampiyona ya 2022-2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka