Isonga FC yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona

Nyuma y’imikino itatu idatsinda, Isonga FC yakuye amanota atatu i Nyanza ubwo yatsindaga Nyanza FC igitego kimwe ku busa ejo tariki 04/01/2012.

Igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uwo mukino cyatsinzwe na Isaac Muganza, cyatumye Isonga FC iva mu rutonde rw’amakipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ubu iri ku mwanya wa 11, imbere ya Espoir FC iri ku mwanya wa 12 na Nyanza FC iri ku mwanya wa 13.

Isonga FC ibonye intsinzi nyuma yo gukina imikino itatu itaratsinda na rimwe. Umukino wa mbere Isonga FC yakinnye mu cyiciro cya mbere yatsinzwe n’Amagaju igitego kimwe ku busa i Nyamagabe, ikurikizaho kunganya ubusa ku busa na Espoir FC i Rusizi, itsindwa na Mukura bibiri kuri kimwe i Huye.

Nubwo ariko iyi kipe igizwe n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 20 yatsinzwe imikino ibanza, umutoza wayo wungirije, Mashami Vincent, avuga ko byatewe n’ibibuga bibi abo bakinnyi batari bamenyereye gukiniraho, ariko ngo hari icyizere ko bazitwara neza kurushaho nibatangira gukinira i Kigali kuko imikino yo mu ntara imeze nk’irimo kurangira.

Mashami abisobanura muri aya magambo : «Urebye ikintu kinini cyatumaga tutanatsinda n’ibibuga bibi twakiniragaho. Mu ntara aho twagiye tujya gukina usanga ibibuga byaho byarangiritse ariko icyo twakiniyeho i Nyanza cyo cyari gikabije. Nta mirongo, ibyatsi bimeze nabi. Gusa nidutangira gukinira i Kigali ku bibuga abana bamenyereye ndizera ko bazitwara neza».

Isonga FC igizwe ahanini n’abakinnyi bakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17. Yinjiwe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu rwego rwo kugirango bagume hamwe kandi bakomeze gutegurwa kuko aribo bazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20. Amajonjora yo gushaka iyo tike azaba hagati muri uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka