Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain ryatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda

Nyuma y’igihe bivugwa ko hazashyirwaho ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe yo mu Bufaransa Paris Saint-Germain, ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021, mu Karere ka Huye.

Kugeza ubu iri shuri ryitabiriwe n’abana 172 bafite imyaka iri hagati ya 6 na 14, barimo abakobwa 62 n’abahungu 110 batoranyijwe mu bana 2000 bo mu bigo 38 by’amashuri byo mu Karere ka Huye, n’ahandi mu masantere yari asanzwe atoza abana iby’umupira w’amaguru.

Icyakora, intego ihari ni iyo gutoza abana 200 nk’uko bivugwa na Marie Grace Nyinawumuntu, umuyobozi ushinzwe ibya tekinike mu ishuri ry’umupira rya Paris Saint-Germain mu Rwanda.

N’ubwo ubusanzwe mu bindi bihugu PSG ifitemo amashuri yigisha iby’umupira w’amaguru yigenga, ugasanga ababyeyi basabwa kwishyurira abana babo, ngo si ko byifashe mu Rwanda, nk’uko bivugwa na Nadia Benmokhtar, Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kumenyekanisha Paris Saint-Germain.

Agira ati “Mu Rwanda, abana bigishwa ku buntu, bifatiye ku bufatanye bwa RDB na PSG.”

Ngo icyo ababyeyi basabwa, ni ukubashakira ibikoresho bakeneye mu myigire yabo.

Didier Shema Maboko, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, avuga ko icyitezwe kuri iri shuri ari ugufasha abana gukura bafite uburere n’ubumenyi bwiza bw’umupira w’amaguru, bikazatuma iyi siporo irushaho gutera imbere mu Rwanda.

Ibi binashimangirwa na Nyinawumuntu uvuga ko imyigishirize y’umupira w’amaguru ya PSG itandukanye n’iyo bari basanzwe bifashisha mu Rwanda.

Agira ati “Namaze kubona ko imyigishirize ya PSG itandukanye n’iyo twifashishaga hano mu Rwanda nk’abatoza. Kuko imyigishirize yabo isaba ko icyo umwana akoze cyose cyungura ubwonko n’ubwenge bwe.”

Ababyeyi bafite abana bamaze kwemerwa n’iri shuri bavuga ko biteze ko rizafasha abana babo kuzavamo abakinnyi beza.

Uwitwa Jean Damascene Semwiza agira ati “Iri shuri rizafasha umwana wanjye kumenya neza umupira w’amaguru n’amategeko awugenga, bityo azavemo umukinnyi wifuzwa n’amakipe mpuzamahanga.”

N’ubwo iri shuri ryatangirijwe i Huye, biteganyijwe ko rizagenda rigezwa no mu bindi bice by’u Rwanda, guhera mu mpeshyi itaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo umuntu yazana umwana ngo bamwandike nibiki bisabwa

Theophilengarukiyimana yanditse ku itariki ya: 28-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka