Irambona Eric wari umaze imyaka 8 muri Rayon Sports yerekeje muri Kiyovu

Kapiteni wungirije muri Rayon Sports Irambona Eric ateye umugongo ikipe yamureze Rayon Sports yerekeza muri mukeba w’igihe kirekire ari we Kiyovu Sports.

Nk’uko byatangajwe n’ikipe ya Kiyovu Sports ibinyujije kuri Twitter, yagize ati "Irambona Eric wakiniraga Rayon Sports amaze kudusinyira imyaka ibiri. Wakoze Eric kuza iwacu, ntabwo uzigera wicuza ku cyemezo wafashe."

Eric Irambona abaye umukinnyi wa kabiri uguzwe na Kiyovu Sports nyuma ya Babua Samson, ndetse hakiyongeraho abandi bakinnyi batatu b’urucaca bongereye amasezerano ari bo : Kapiteni Serumogo Ally, myugariro Mbogo Ally na Ishimwe Saleh.

Irambona Eric ni we mukinnyi wari umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports aho yari amaze imyaka umunani akinira ikipe nkuru. Yazamuwe mu mwaka wa 2012 aho yari avuye mu ikipe y’abato yabaga i Nyanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe nge ndi umukunzi wareyo ndagirango mpumurize abareyo bagenzi bange bitewe na vuruvuru Iri mwikipe yacu mwibukeko iyo umuntu agiye gusimbuka abanza gusubira inyuma akabona gusimbuka . Irambona we ndamwifuriza amahirwe masa ntacyo abareyo tumushinza ibyo yarafite yarabiduhaye ubundi tuzongera guhura murishampion tubanyagira rayon yanyuma yibibibazo muzayitege murakoze

Kek yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka