Inter de Milan yirukanye umutoza Claudio Ranieri

Ikipe ya Inter Milan yo mu kiciro cya mbere mu Butaliyani (Serie A) yirukanye umutoza wayo, Claudio Ranieri nyuma yo gutsindwa na Juventus de Turin ibitego 2 ku busa tariki 25/03/2012.

Mu mikino 10 yaramaze gukina, Ranieri yatsinze umukino umwe gusa. Andrea Stramaccioni, umutoza watozaga ikipe y’abana muri Inter, niwe wahise ahabwa akazi ko gutoza Inter de Milan mu gihe iyi kipe igishakisha umutoza.

Inter de Milan ihagaze nabi kuko mu gihe ishaka kubona itike yo kuzakina Champions League umwaka utaha, hagati yayo n’ikipe ya mbere Milan AC harimo amanota 22.

Uku gutsindwa kwa Inter de Milan bibaye amateka kuri yo, kuko yageze ku mwanya wa 12 ibintu yaherukaga mu mwaka wa 1947, aha ikaba yarageze ku mwanya wa 13.

Nubwo Inter yirukanye Ranieri, mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo yashimiye uyu mutoza ku kazi yakoze, ari naho yahise itangaza ko umutoza Andrea Stramaccioni watozaga abana ariwe wamusimbuye by’agateganyo.

Preszida Massimo Moratti wa Inter yavuze ko iyi kipe ifite akazi katoroshye ko kubona itike yo kuzakina Champions League umwaka utaha.

Ranieri w’imyaka 60 y’amavuko yari yageze muri Inter mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize asimbuye Gian Piero Gasperini nawe wari wirukanwe. Ranieri yanyuze mu makipe akomeye nka Chelsea and AS Roma ariko hose yavuyeyo yirukanwe.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka