Intego ni ugukina kure hashoboka-Mutsinzi Ange wabonye ikipe muri Norvège

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya CD Trofense yakiniraga muri Portugal, myugariro w’Umunyarwanda Mutsinzi Ange yasinyiye ikipe ya FK Jerv yo muri Norvège.

Iyi nkuru yatangajwe n’iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa murandasi yemeza uyu mukinnyi w’imyaka 25 ari umukinnyi wayo mushya mu gihe kingana n’imyaka ibiri

Mutsinzi Ange yabonye ikipe nshya
Mutsinzi Ange yabonye ikipe nshya

Akimara gusinyira iyi kipe Mutsinzi Ange yavuze ko kuyihitamo byatewe nibyo yaganiye n’abatoza bayo agakururwa n’umushinga mwiza yongeraho ko intego ari ugukina kure hashoboka.

Ati"Nahisemo Jerv kuko naganiye n’abatoza,bakambwira mushinga uhari.Intego zanjye muri shampiyona ni ugukora cyane no gufasha ikipe yanjye kurwanira kuzamuka. Intego zanjye z’igihe kirekire ni ugukina ku rwego rwo hejuru rushoboka kandi ibyo bisaba gukora cyane."

Ikipe nshya ya Mutsinzi Ange yamanutse muri shampiyona ya 2022 yabaye iya nyuma imanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ikipe nshya ya Mutsinzi Ange yamanutse muri shampiyona ya 2022 yabaye iya nyuma imanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya Fotballklubben Jerv (FK Jerv) muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Norvège cyitwa Eliteserien yabaye iya nyuma aho yabaye iya 16 ifite amanota 16 mikino 30,byatumye imanuka mu cyiciro cya kabiri giteganyijwe kuzatangira tariki ya 10 Mata 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka