Intara y’Iburasirazuba irashaka kuba ku isonga mu mupira w’abagore

Abakobwa bo mu ntara y’i Burasirazuba baratangaza ko biteguye gutera ikirenge mu cya basaza babo bakomoka muri iyi ntara mu mupira w’amaguru

Mu murenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba habereye igikorwa cyo guhuriza hamwe abana b’abakobwa 200, muri gahunda yo kubakundisha umupira w’amaguru, mu mushinga witwa Live Your Goals uterwa inkunga na FIFA.

Abana b'abakobwa bamaze kumenya no gucenga
Abana b’abakobwa bamaze kumenya no gucenga

Muri uyu murenge, hagaragaye umwana witwa Irasubiza Anet waturutse mu murenge wa Gahini, umurenge uri nko muri Kilomtero zirenga 30 uvuye i Gahini kugera i Nyamirama, umwana wazanwe n’umubyeyi we kuko yari yabonye iki gikorwa kuri Televiziyo.

Mu kiganiro twagiranye, yadutangarije ko bamucaga intege, ariko we akaba afite intego zo kuzakina umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru kuko ashyigikiwe na Papa we wari wanamuzanye ngo yitozanye n’abandi bana.

"Narabyumvise mbibwira mu rugo, ariko bakuru banjye bakanca intege ngo sinzi gukina, numvaga nshaka kumenya gukina umupira ku buryo nazakinira n’ikigo ngiye kujyamo, numva nshaka gukina ku buryo nzaba nka Jacques Tuyisenge ukina mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda"

Irasubiza Aneth wari waturutse mu murenge wa Gahini
Irasubiza Aneth wari waturutse mu murenge wa Gahini

Nsengiyumva Francois uzwi ku izina rya Sammy, akaba ari Umujyanama w’umupira w’amaguru wa FERWAFA muri iyi ntara, yadutangarije ko iyi gahunda yo gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru imaze gutanga umusaruro, kuko no kuva yatangira umwaka ushize byanatumye haboneka amakipe atandatu y’abakobwa ajya mu cyiciro cya kabiri, ndetse ko iyi ntara banizeye ko izaza ku isonga mu mupira w’amaguru ku bagore

Nsengiyumva Francois uzwi ku izina rya Sammy
Nsengiyumva Francois uzwi ku izina rya Sammy

Yagize ati "Iki gikorwa ni cyiza cyane, kuva umwaka ushize ubona ko batangiye gutinyuka, ubu muri iyi ntara amakipe atandatu yahise ajya mu cyiciro cya kabiri, nk’ubu hari umubyeyi wizaniye umwana we ku giti cye kandi atari ari mu batoranijwe, ibi biratwereka ko abakobwa batinyutse kandi n’ababyeyi babo babashyigikiye"

Rwemarika Felicitee, ukuriye Komisiyo y'umupira w'amaguru w'Abagore muri Ferwafa
Rwemarika Felicitee, ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’Abagore muri Ferwafa

Ayo makipe y’Iburasirazuba ubu ari gukina icyiciro cya kabir cy’abagore arimo
Ntashyo y’i Kirehe, Imanzi na Rwamagana z’i Rwamagana , Ndabuc yo muri Ngoma na Gatsibo FC yo mu karere ka Gatsibo.

Andi mafoto uko byari byifashe i Nyamirama

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka