Ingengabihe y’icyiciro cya kabiri yari imaze iminsi itegerejwe yashyizwe hanze

Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya kabiri itangire, ingengabihe y’uko amakipe azahura guhera kuri uyu wa Gatandatu yashyizwe hanze

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryamaze gutangaza ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri, nyuma y’aho amakipe 20 muri 28 yo mu cyiciro cya kabiri mu bagabo yari yiyandikishije ari yo yahawe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa.

Uko amakipe yashyizwe mu matsinda

ITSINDA A

ETOILE DE L’EST, LA JEUNESSE, VISION FC, IVOIRE OLYMPIC, VISION JEUNESSE NOUVELLE, INTERFORCE, AS MUHANGA, ASPOR, IMPEESA FC, KIREHE FC

Gahunda y’imikino yo mu itsinda A

ITSINDA B

GICUMBI FC, ALPHA FC, NYANZA FC, HEROES FC, AMAGAJU FC, THE WINNERS FC, INTARE FC, RUGENDE FC, GASABO, ESPERANCE

Gahunda y’imikino yo mu itsinda B

Nyuma y’Imikino y’amatsinda amakipe ane ya mbere muri buri tsinda azakina imikino yo gukuranwamo hasigare amakipe 4 azakina ‘’Playoffs’’, buri kipe ihura n’iyindi amakipe abaye 2 ya mbere hagendewe ku zizaba zagize amanota menshi ni yo azazamuka mu cyiciro cya mbere.

Muri uyu mwaka w’imikino bitandukanye n’imyaka ishize, amakipe abiri ya nyuma muri buri tsinda nayo azakina ‘’playoffs’’ zo guhatanira kutamanuka mu cyiciro cyo hasi aho buri kipe izagenda ihura n’iyindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Second division ku bari n’abategarugori ho ko mutayishyizeho ntabwo ingengabihe yabo yasohotse?

Gusa ndabona biryoshye kuko amakipe arimo yose asa n’ayafite ubushobozi bwo kuzaduha ibyishimo

James yanditse ku itariki ya: 11-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka