Imyitozo yarangiye hasigaye guhangana n’Inzovu za Guinea

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Mashami Vincent aratangaza ko Amavubi yiteguye urugamba rwo guhangana n’Inzovu za Guinea Conakry.

Amavubi yizeye kwitwara neza imbere ya Guinea
Amavubi yizeye kwitwara neza imbere ya Guinea

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018, aya makipe yombi arahurira mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Mashami yabitangaje nyuma y’imyitozo Amavubi yaraye akoreye kuri Stade 28 Septembre, ari nayo amakipe yombi ari bukinireho uyu mugoroba saa 18:30 ku isaha ya Kigali.

Amavubi agiye gukina na Guinea nyuma yo gutsindwa na Repuburika ya Centre Africa na Cote d’Ivoire mu gihe Guinea Conakry yo yatsinze aya makipe yombi.

Aya makipe agiye guhura afite intego zitandukanye kuko ikipe ya Guinea Conakry ikeneye gushimangira umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda imikino yombi ibanza, mu gihe Amavubi yo agishakisha inota rya mbere muri iri tsinda akaba akeneye gutsinda kugira ngo byibuze yigarurire icyizere cyo kuzabona itike y’igikombe cy’Afurika.

Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent
Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent

Mashami avuga ko kuba Amavubi atarabona inota na rimwe akaba agiye guhura n’ikipe imeze neza ngo ntibyaca intege abakinnyi ahubwo byabongereye ishyaka.

Ati “Kuri twebe uzaba ari umukino mwiza kandi ntacyo tutarakoraho byose twabikozeho tubishoje nonaha ngira ngo umunsi w’ejo turizera ko utatugendekera neza.

“Natwe twifitiye icyizere,natwe ufite abakinnyi bamaze kuba abagabo,bamaze gukina imikino myinshi cyane ihagije ngira ngo rero kuri twebwe rwose nta bwoba tubafitiye,ntabwo tuzahagarara ngo bakubite.Ntabwo tuzabapfukamira.Tuzakina umukino wa kigabo wuzuye imbaraga n’ubushake no gukorera hamwe."

Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima we avuga ko kuba baratsinzwe imikino ibiri ibanza byabasigiye isomo.

Ati “Umukino ugiye kuza ni umukino uzaba utoroshye ariko niyo mpamvu twawuteguye niyo mpamvu turi kumwe ndetse nkeka ko hari byinshi twakosoye ugendeye ku mukino uheruka.”

Mu gihe u Rwanda ruraba rukina na Guinea i Conakry, Cote d’ivoire nayo iraba ihangana na Centre Africa i Bouake mu wundi mukino wo mu itsinda rya H.

Nyuma y’imikino ibiri, Guinea Conakry niyo iyoboye itsinda n’amanota 6 igakurikirwa na Cote d’Ivoire Centre Africa zifite amanota atatu mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe rurabona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka