Imyitozo ya mbere ya Namibia U20 i Kigali ngo yari iyo kurambura imitsi

Nyuma y’umunsi umwe ikipe y’igihugu ya Namibia y’abatarengeje imyaka 20 igeze mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 03/05/2012 yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga ku Kicukiro ariko ngo yari iyo kurambura imitsi kuko umunaniro w’urugendo ukiri wose.

Umutoza wa Namibia U20, Ricardo Mannetti, yemeza ko bakiriwe neza mu Rwanda kandi ko ibyangombwa babibonye igisigaye akaba ari ukwitegura umukino neza.
Yagize ati “nzi neza ko mukeba (Amavubi U20) andusha inararibonye kuko benshi mu bakinnyi bari mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 ariko icyangombwa ni ugukosora amakosa twakoreye Namibia.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kane ngo ikipe imeze neza uretse umukinnnyi ufite akabazo ku kibero. Iyi kipe ya Namibia U20 igomba gukina n’Amavubi batarengeje 20 umukino wo kwishyura uzaba tariki 05/05/2012 kuri stade Amahoro.

Umukino ubanza wabereye i Windoek muri Namibia warangiye Amavubi U20 atsinze ibitego 2 ku busa. Ngo nubwo yatsindiwe mu rugo ibitego 2 ku busa, umutoza Mannetti ngo yiteguye gufungura umukino maze akubakira ku mipira y’imiterekano (set pieces/coup de pied arreté) no gusatira nubwo abakinnyi ba Namibia ku gihagararo ni bagufi ugereranije na bamwe mu basore ba Tardy nka Emery Bayisenge, Faruk Ruhinda n’abandi.

Umutoza w’amavubi U20, Richard Tardy, we avuga ko nubwo umukino ubanza bawutsinze bagomba kwitwara neza i Kigali ari nako batanga icyizere ku Banyarwanda dore ko nyuma ya Namibia bakomeje bakina na Mali. Nyuma yo kuva Namibia, Amavubi yakomeje umwiherero ndetse abakinnyi bakina hanze barahageze. Imyitozo yo kuri uyu wa kane bo bayikoreye kuri stade Amahoro.

Biteganijwe ko Namibia U20 izakorera imyitozo kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatanu. Si ubwa mbere ikipe yo muri Namibia ikinira kuri stade Amahoro kuko tariki 12/10/2003 mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afrika muri Tunisia Amavubi yabatsinze ibitego 3 ku busa ariko Mannetti yagize ati “iki ni ikiragano gishya.”

Kayishema Tity Thierry

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka