Imyanzuro ku bibazo bya Rayon Sports igiye kujya ahagaragara

Minisiteri ya Siporo yatumiye abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, ngo ibatangarize imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje inzego zitandukanye ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports.

Hashize igihe muri iyi kipe ihiga izindi zo mu Rwanda mu kugira abafana benshi, humvikana ibibazo bishingiye ku kutumvikana hagati y’ubuyobozi buriho muri iyi kipe ndetse n’igice cy’abahoze ari abayobozi bayo.

Ibibazo byo muri Rayon Sports byageze ubwo bigera no kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse abishinga Minisitiri wa Siporo kugira ngo abikurikirane bikemuke.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya RBA muri uku kwezi kwa Nzeri 2020, mu bibazo yabajijwe hagarutsemo ikibazo cy’ikipe ya Rayon Sports.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko nubwo adakunze gukurikira umupira w’amaguru wo mu Rwanda, ariko ibibazo biri muri iyo kipe yabyumvise, kandi ko yari azi ko byakemutse kuko yabishyize mu biganza by’ababishinzwe.

Icyo gihe yagize ati “Iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nayiherukaga ariko numvise ko habayemo ibintu by’amakimbirane… nizere ko byaba byarakemuwe, ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo Madame Mimosa, numvaga inzira yabishyizemo isa nk’aho igenda ibikemura, ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ngaha, naramwizeye nizeye ko n’inzira imeze neza, ndizera ko byaba byarabonye igisubizo”.

Nyuma y’icyo gihe, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, na we yatangaje ko ibibazo biri muri Rayon Sports bitazarenza ukwezi kwa Nzeri bitarakemuka.

Abasesengura iby’umupira w’amaguru mu rwanda, cyane cyane abakurikiranye ibibazo bivugwa muri iyo kipe barimo abanyamakuru b’imikino, bavuga ko muri iyo myanzuro igiye gutangazwa hitezwemo ibintu byinshi.

Hari abibaza niba hari butorwe umuyobozi mushya w’ikipe ya Rayon Sports, bakavuga ko bigenze bityo byaba byiza abaye umuntu wok u ruhande utari mu mpande zari zifitanye amakimbirane.

Hari kandi abavuga ko byari bikwiye ko muri aya mabwiriza haba harashyizweho igice gihuza impande zifitanye amakimbirane, kugira ngo ibibazo bivugwa muri iyo kipe birangire, itangire kwitegura shampiyona y’umwaka utaha.

Kanda HANO ubashe gusoma imyanzuro yafashwe ku bibazo bya Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba Rayon dukize SADATI

RUGENERA yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka