Imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro yakuwe i Kigali

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko uyu mwaka imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro itazabera i Kigali

Nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe ko imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro ibera ku bibuga byo mu mujyi wa Kigali, kuri iyi nshuro yashyizwe kuri Stade Huye.

Stade Huye igiye kwakira imikino ya nyuma y'igikombe cy'Amahoro
Stade Huye igiye kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro

Stade Huye kuva yavugururwa yari imaze iminsi yakira imikino y’ikipe y’igihugu "AMAVUBI", ubu umukino wa nyuma ndetse n’imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu nayo izabera i Huye.

Kugeza ubu iyi mikino igeze muri 1/2, aho mu mikino ibanza APR FC yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1, naho Rayon Sports itsindira Mukura i Huye ibitego 3-2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ninyamibwa

Niyomugabo Anastase yanditse ku itariki ya: 12-05-2023  →  Musubize

Mutungezaho amakuru mashya

Kbx mukomereze Aho

Niyomugabo Anastase yanditse ku itariki ya: 12-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka