Imikino y’ibirarane yasojwe Mukura itabashije kwikura i Muhanga

Imikino ya nyuma y’ibirarane yaraye ibaye kuri uyu wa Gatatu, yasize AS Muhanga inganyije igitego 1-1, naho Kiyovu yihererana ikipe ya Bugesera idafite umutoza mukuru

i Muhanga, ikipe yaho yongeye kwihagararaho inganya na Mukura

Kuri Stade ya Muhanga, ikipe ya Mukura yari yakiriwe na AS Muhanga, aho ikipe ya Mukura yari ifite intego zo gutsinda uyu mukino ikaba yakomeza gusatira ikipe a APR Fc ndetse na Rayon Sports, gusa ntibyaje gukunda yanganyije 0-0.

Mukura VS yanganyije na AS Muhanga ubusa ku busa
Mukura VS yanganyije na AS Muhanga ubusa ku busa

Ku Mumena, Kiyovu Sports yahatsindiye Bugesera ibitego 3-1

Ikipe ya Kiyovu Sports yaherukaga gukinwa ubwo yatsindwaga na Rayon Sports igitego 1-0, yaje kwihererana Bugesera iyitsinda ibitego 3-1, ibitego byatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude, Herron Berrian ndetse na Nizeyimana Djuma ku ruhande rwa Kiyovu, mu gihe icya Bugesera cyatsinzwe na Irokan Samson Ikechukwu.

Nyuma y’iyi mikino, Shampiyona izongera gusubukurwa tariki 20/04/2019, nyuma y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka