Imikino itandatu Gicumbi FC idakoramo: Ibyo wamenya ku mukino uyihuza na Rayon Sports

Mu mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangira gukinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, harimo uwo Gicumbi FC yakiramo Rayon Sports i Gicumbi.

Amakipe yombi arahurira i Gicumbi kuri uyu wa Kabiri
Amakipe yombi arahurira i Gicumbi kuri uyu wa Kabiri

Amakipe yombi agiye guhura mu gihe ari mu bihe bitandukanye yombi, Gicumbi FC yakira umukino ntabwo iri mu bihe byiza kugeza ubu, kuko yinjiye mu minsi mikuru itsinzwe n’ikipe ya Etincelles mu mukino w’umunsi wa 10, mu gihe ku rundi ruhande Rayon Sports nyuma yo yinjiye mu minsi mikuru ihagaze neza aho yari imaze kwisasira amakipe ariko AS Kigali na Police FC.

Dusubiye mu mateka mu myaka micye inyuma, amakipe yombi aheruka guhura tariki ya 14 Werurwe 2020 muri shampiyona ya 2019-2020, ikipe ya Gicumbi FC yanamanutsemo mu cyiciro cya kabiri n’ubwo shampiyona itarangiye, gusa muri uyu mukino uri mu ya nyuma yabaye mbere y’uko shampiyona ihagarikwa kubera Covid-19, icyo gihe amakipe yombi kuri stade ya Kigali yanganyije igitego 1-1.

Gusa muri rusange Rayon Sports na Gicumbi FC guhera mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 kugeza mu 2020 Gicumbi FC imanuka ntiyari izi uko gutsinda Murera bimera, kuko amakipe yombi yahuye mu mikino itandatu (6) Gicumbi idatsinda Rayon Sports.

Muri iyo mikino itandatu (6), ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo imikino itanu (5) irimo itatu (3) yatsinze yayisuye, amakipe yombi anganya umukino umwe (1).

Muri iyo mikino itandatu (6) Rayon Sports yinjijemo ibitego 11 mu gihe Gicumbi Fc yinjijemo igitego kimwe (1).

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022, mu mikino icumi Gicumbi FC imaze gukina yatsinzemo imikino ibiri (2) itsindwamo itanu (5) inganya itatu (3) ibonamo amanota 9.

Rayon Sports mu mikino icumi (10) imaze gukina yatsinzemo imikino itanu (5) itsindwamo ibiri, (2) inganya imikino itatu (3) ibonamo amanota 18.

Mu mikino itanu (5) Gicumbi FC iheruka gukina muri iyi shampiyona nta mukino n’umwe yatsinzemo kuko yatsinzwe itatu (3) inganya ibiri (2), yinjizamo igitego kimwe (1) yinjizwa ibitego bitanu (5).

Rayon Sports mu mikino itanu iheruka gukina yatsinzemo imikino ibiri (2) inganya ibiri (2), itsindwamo umukino umwe (1), aho yinjijemo ibitego bitandatu (6) yinjizwamo bitandatu (6).

Gicumbi FC yakira uyu mukino uraba ubaye uwa gatandatu yakiriye mu rugo muri uyu mwaka, aho mu mikino itanu iheruka kuhakirira mu manota 15 yabonyemo amanota atanu (5), kuko yahatsindiye umukino umwe (1) ihatsindirwa imikino itatu (3) ihanganyiriza umukino umwe(1).

Rayon Sports mu mikino itanu (5) imaze gusohoka yatsinzemo imikino ine (4) inganya umukino umwe (1).

Umukino wahuje Rayon Sports na Gicumbi FC wagaragayemo ibitego byinshi muri shampiyona, hari mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 wabaye tariki 2 Gicurasi 2017 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinda Gicumbi ibitego 6-1, gusa mu gikombe cy’amahoro tariki 20 Kamena 2019 Rayon Sports yatsinze Gicumbi FC ibitego 7-1.

Rayon Sports irakina uyu mukino idafite myugariro Ndizeye Samuel, umuzamu Hategekimana Bonheur, rutahizamu Rudasingwa Prince ndetse na Mushimiyimana Mohamed banduye Covid-19.

Gicumbi Fc irakina uyu mukino idafite umukinnyi wayo Okenge Lulu Kevin wabonye ikarita y’umutuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka