Ikipe ya Musanze yungutse abakinnyi bashya 13

Muri gahunda yo gufasha abana bafite impano zo gukina umupira w’amaguru, abakinnyi 13 binjijwe mu ikipe ya Musanze nyuma y’amarushanwa yo gutoranya abana bafite impano.

Ni abana bari munsi y'imyaka 23
Ni abana bari munsi y’imyaka 23

Ni mu majonjora y’iminsi ibiri yabaye ku itariki ya 20 n’iya 21 Kamena 2019, aho yari yitabiriwe n’abana basaga 130 bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 23, baturutse mu duce twose tw’igihugu, baza kwerekana impano zabo.

Ku ikubitiro abana 40 ni bo batoranyijwe mu majonjora y’umunsi wa mbere, ku munsi wa kabiri w’amajonjora 13 basekerwa n’amahirwe binjizwa bidasubirwaho mu ikipe ya Musanze, aho bagiye gukina Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 nyuma yo gutoranywa mu bakinnyi 40 bari batsinze amajonjora.

Ni amarushanwa yateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, n’abafatanyabikorwa banyuranye hagamijwe guteza imbere impano z’abana b’Abanyarwanda nk’uko bivugwa na Habyarimana Jean Damascène, Umuyobozi w’akarere ka Musanze.

Bamwe mu bana baje kugerageza impano zabo
Bamwe mu bana baje kugerageza impano zabo

Agira ati “Aba bana bacu basanzwe bafite impano, ugasanga umwana afite impano yo gukina ariko akabura aho anyuza ubwo buryo bwe ngo amenyekane, muri ya gahunda y’imiyoborere myiza yo gukomeza guteza imbere urubyiruko rwacu, twatekereje ko twashakisha inzira twabonamo abana b’abakinnyi babizi neza, bashobora gufashwa kujya mu ikipe ya Musanze”.

Habyarimana avuga kandi ko ari uburyo bwo gushakira urubyiruko imirimo no kutabavutsa amahirwe n’impano Imana yabaremanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko gutoranya abo bana birimo inyungu, kuko ikipe izajya ikoresha amafaranga make kandi ahabwe n’abana b’u Rwanda aho gutwarwa n’abanyamahanga akajya gukiza iwabo.
Ati “Ibiciro ku mukinnyi uzasanga bidahenze cyane, yaba kuri twebwe nk’akarere bizatworohera, yaba ku ikipe bitworohere, no kuri discipline (imyitwarire myiza y’abakinnyi) na byo bitworohere ndetse n’imishahara itworohere, kandi dutange akazi ku bana b’Abanyarwanda, by’umwihariko ku karere ka Musanze”.

Akomeza agira ati “Turifuza ko imibare y’Abanyamahanga igabanuka bagasimburwa n’abana b’Abanyarwanda, kandi nitubona imyitozo yabo imaze gufatika tuzashyiramo n’imbaraga umwaka utaha tuzasanga nta mpamvu yo gukinisha Abanyamahanga mu gihe tuzaba dufite abana b’Abanyarwanda babishoboye kandi babikora neza”.

Amakipe yombi yabanzaga kwifotoreza hamwe mbere yo guhura batoranya abafite impano
Amakipe yombi yabanzaga kwifotoreza hamwe mbere yo guhura batoranya abafite impano

Bamwe mu bana binjijwe mu ikipe ya Musanze baganiriye na Kigali Today, bashimiye ubuyobozi bwabibutse butegura amarushanwa yo kugaragarizamo impano zabo, bavuga ko amahirwe bagize batazayapfusha ubusa, ahubwo ko bagiye guharanira gukora cyane kugira ngo bagere ku rwego rwisumbuye.

Avuga kuri icyo gikorwa, umwe mu batoranyijwe witwa Habineza Isiaka yagize ati “Igikorwa cyo kuzamura abana cyari cyiza abayobozi turabashimiye. Muri Musanze hari abana benshi bafite impano ariko iyo umuntu abonye amahirwe nk’aya agomba kuyabyaza umusaruro. Nyuma y’uko ntoranyijwe ngiye gukora cyane nshake umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga muri Musanze FC. Ku batagize amahirwe, ntibacike intege, bakore cyane.

Mugenzi we witwa Manirankunda Saleh, we yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye, ni urundi rugendo rukomeye kuri njyewe. Nahoze mfite inzozi zo gukinira ikipe ya Musanze none nzigezeho. Iki gikorwa cyo kureba impano z’abana mu Karere ka Musanze twacyakiriye neza cyane kuko ni amahirwe kuri twebwe, turimo abakinnyi bazakinira igihugu cyacu ejo hazaza”.

Amakipe yombi yabanzaga kwifotoreza hamwe mbere yo guhura batoranya abafite impano
Amakipe yombi yabanzaga kwifotoreza hamwe mbere yo guhura batoranya abafite impano

Tuyishime Placide, Umuyobozi w’ikipe ya Musanze na we avuga ko gukinisha abana b’i Musanze bigiye gufasha ikipe gukoresha ingengo y’imari nto, ahakoreshwaga amafaranga menshi agenda ku banyamahanga batagize icyo bafasha ikipe.

Agira ati “Iki gikorwa cyadushimishije cyadufashije kureba impano z’abana, kandi ngira ngo icyo kidufasha cyane ni ukureba abakinnyi ba hafi, kugira ngo tugire abakinnyi batoya kandi begereye akarere. Tugize amahirwe abanyamahanga bakagabanuka byadushimisha. Batwara amafaranga menshi kandi ugasanga iyo baje nta gitangaza bakora kiruta umupira twasanganye aba bana”.

Umuyobozi wa Musanze FC, yavuze ko bagiye gukomeza kureba impano z’abana ku buryo bizagera aho Politiki y’abanyamahanga ihagarara mu ikipe ya Musanze bagakinisha abana b’Abanyarwanda.

Ati “Nitubona ko bishoboka koko, tuzafata abanyamahanga tubicaze ku ntebe y’abasimbura abana bakine, nitubona bashoboye abanyamahanga tuzagenda tubakuramo gake gake, kugeza ubwo tuzakoresha Abanyarwanda gusa.

Bakinanye ishyaka ku mpande zombi
Bakinanye ishyaka ku mpande zombi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko bugiye gukurikirana abana batagize amahirwe yo gutoranywa muri 13 bajya mu ikipe ya Musanze, akaba ari uburyo bwo kugerageza uko batangiza ishuri ry’umupira w’amaguru mu gihe amikoro azaba yamaze kuboneka.

Abakinnyi 13 bashyizwe mu ikipe ya Musanze ni Murangamirwa Serge, Byiringiro Eric, Uwimana John, Ishimwe Thierry, Uwingeneye Jean de Dieu, Nshimiyimana Clement, Niyonsaba Florent, Hagenimana Jean Baptiste, Habineza Isiaka, Irankunda Ibrahim, Izere Deo, Habineza Fils(nyezamu) na Manirankunda Saleh (nyezamu).

Icyenda muri abo bana 13 batoranyijwe ni abavuka mu Karere ka Musanze.

Buri wese yashakaga kwigaragaza
Buri wese yashakaga kwigaragaza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka