Ikipe ya AS Kigali itsinze Orapa United inayisezerera muri CAF Confederation Cup

Mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, AS Kigali ibonye itike ya 1/16 itsinze Orapa United.

Hakizimana Muhadjiri (uri ku mupira) ukinira AS Kigali ni umwe mu bagoye ikipe ya Orapa United
Hakizimana Muhadjiri (uri ku mupira) ukinira AS Kigali ni umwe mu bagoye ikipe ya Orapa United

Wari umukino wo kwishyura wari wakiriwe n’ikipe ya AS Kigali, aho yasabwaga igitego kimwe gusa ngo isezerere Orapa United.

AS Kigali yaje kubigeraho itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe n’umunya-Nigeria Aboubakar Lawal, ku mupira yari ahawe n’umutwe na Ortomal Alex.

Aboubakar Lawal watsinze igitego cy'intsinzi, ari na we watsinze igitego kimwe muri Botswana
Aboubakar Lawal watsinze igitego cy’intsinzi, ari na we watsinze igitego kimwe muri Botswana

Umukino ubanza wari wabereye muri Botswana, AS Kigali itsindwa ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).

Igiteranyo cy’ibitego by’imikino ibiri byahise biba bibiri kuri bibiri, ariko igitego kimwe AS Kigal yatsindiye hanze gihita kiyihesha amahirwe yo gukomeza.

Ni umukino waranzwe n'ishyaka ku mpande zombi
Ni umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi

Nyuma yo gusezerera iyi kipe, AS Kigali izahura na KCCA yo muri Uganda muri 1/16 cy’irangiza.

Umukino ubanza hagati ya AS Kigali na KCCA uzabera mu Rwanda hagati ya tariki 22 na 23/12/2020, naho uwo kwishyura ukazaba hagati ya tariki 05 na 06/01/2021 i Kampala muri Uganda.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali: Bate Shamiru, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Karera Hassan, Emery Bayisenge, Nsabimana Eric Zidane, Kalisa Rachid, Ntamuhanga Tumaine “Titi”, Shaban Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri na Aboubakar Lawal

Orapa United: L.Malapela, M.Kgaswane, T.Mosige, M.Hlabano, O.Makopo , T.Nyamanjiva, G.Gagoangwe,G.Mabaya, M.Elias,O.Makgantai, O.Kebatho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashima sk gali ariko APR YARAYE ITUBABAJE KUBERA UMUTOZA UTAZI GUSOMA UMUKINO

andre yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka