Ikipe y’ingabo zirinda umukuru w’igihugu yegukanye igikombe cy’intwari mu basirikare-Amafoto

Mu irushanwa ryahuzaga imitwe ya gisirikare itandukanye hagamijwe kwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu, umutwe urinda Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ni wo wegukanye igikombe.

Igikombe bahataniraga ubwo cyagezwaga ku kibuga
Igikombe bahataniraga ubwo cyagezwaga ku kibuga
Ikipe ya Diviziyo ya mbere yabanje mu kibuga
Ikipe ya Diviziyo ya mbere yabanje mu kibuga
Ikipe y'ingabo zirinda umukuru w'igihugu yabanje mu kibuga
Ikipe y’ingabo zirinda umukuru w’igihugu yabanje mu kibuga

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatanu habereye umukino wa nyuma wahuje ingabo zigize Diviziyo ya mbere ya gisirikare, aho yahuraga n’ikipe y’abashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Uyu mukino wagaragayemo ubuhanga bwinshi
Uyu mukino wagaragayemo ubuhanga bwinshi

Uyu mukino wari unogeye ijisho ndetsehi wanitabiriwe n’abafana benshi. Waje kurangira ikipe y’abashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu itsinze Diviziyo ya mbere ibitego 2-0, byombi byatsinzwe na Ndagijimana Peter.

Ndagijimana Peter wa Republican Guard ni we watsinze ibitego byombi muri uyu mukino
Ndagijimana Peter wa Republican Guard ni we watsinze ibitego byombi muri uyu mukino

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Gen. Mubaraka Muganga wambaye gatandatu nawe yakinnye uyu mukino
Gen. Mubaraka Muganga wambaye gatandatu nawe yakinnye uyu mukino
N'ubwo ikipe yabo yatsinzwe, ariko bari bakoze iyo bwabaga ngo bashyigikire ikipe yabo
N’ubwo ikipe yabo yatsinzwe, ariko bari bakoze iyo bwabaga ngo bashyigikire ikipe yabo
Abafana burya batera akanyabugabo abakinnyi, cyane iyo uhindukiye ukababona .....
Abafana burya batera akanyabugabo abakinnyi, cyane iyo uhindukiye ukababona .....

Mu yindi mikino

Muri Basket igikombe cyegukanywe na General Head Quarter yatsinze Special Operations Force amanota 68 kuri 42, muri Handball Special Operations Force itsinda RAF 27-16, Volleyball RG itsinda Special Operations Force amaseti 3-1, Netball General Head Quarter itsinda Air Force amanota 31 kuri 12

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu musore Ndagijimana Piter azanyandikire kuri e-mail yanjye [email protected] murangire umuti wa muvura biriya bibara biri Mu maso ye,birakira neza cyane.

Manzi yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka