Binyuze mu rugendo rwari rwateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Croatia (HNS) riyobowe na Perezida Marijan Kustic, ikipe y’igihugu yose ya Croatia irimo bamwe mu bakinnyi bakomeye bakina ku mugabane w’i Burayi barimo Luka Modric ari nawe kapiteni w’ikipe y’igihugu, Lucas Vasquez ukinira Real Madrid, Josko Gvardiol ukinira ikipe ya Manchester City, n’abandi bakinnyi benshi bakomeye basuye ingoro ya Papa ibarizwa mu mujyi wa Vatican.
Bayobowe n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Croatia Zlatco Dalic, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Croatia bakiriwe na Papa Francis abanza kubashimira bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa iyi kipe yagezeho mu bihe byashize harimo uburyo bitwaye neza mu gikombe cy’isi cyabaye mu mwaka wa 2022 muri Qatar, aho iyi kipe yasoje iki gikombe iri ku mwanya wa gatatu.
Iyi kipe y’igihugu ya Croatia yageneye impano Papa Francis y’umwambaro w’ikipe y’igihugu ya Croatia, wari wanditseho Franjo banamuha umupira udasanzwe wo gukina.
Papa Francis yasoje asengera ndetse anasabira amahirwe n’imigisha ituruka ku Mana ikipe y’igihugu ya Croatia mbere yo gukina imikino ya EURO 2024 izatangira kuri uyu wa 14 Kamena, abasabira ko bazaba aba mbere cyangwa aba kabiri.
Iyi kipe y’igihugu ya Croatia iherereye mu itsinda rya kabiri ari naryo tsinda ryitiriwe itsinda ry’urupfu, aho iri kumwe n’amakipe y’ibigugu arimo Espagne, u Butaliyani, na Albania, ikaba ifite akazi katoroshye dore ko yihaye intego yo gusoza iyoboye iri tsinda.
ikipe ya Croatia izakina umukino wa mbere kuwa 15 Kamena, aho izatangira ihura n’ikipe y’iguhugu ya Esipagne imwe mu makipe yibitseho igikombe cya EURO inshuro nyinshi zigera kuri eshatu. Iyi mikino izatangira ku wa 14 Kamena aho izatangizwa n’umukino w’ u Budage na Scotland.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tujye twibaza kubyo bita "gutanga umugisha".Ni gute umuntu yaha undi umugisha?Paapa Yohani Paul II,yaje mu Rwanda muli 1990,ageze i Kanombe ku kibuga cy’indege,asoma ubutaka,byitwa ko ahaye u Rwanda umugisha.Akimara gutaha,intambara iratangira le 01/10/1990.Bigaragara ko wa mugisha yatanze wali ikinyoma.Imana yaturemye,niyo yonyine itanga umugisha.Kuvuga ko Papa atanga umugisha,atajya yibeshya,agira abantu abatagatifu,ni icyaha cyo kwiyemera.Tujye twiga neza bible.Nibwo tuzamenya ukuli.Aho kwizera abantu,baba mu madini cyangwa mu bategetsi.Iyo ufite imyemerere idahuje na bible,bikujyana kuzabura ubwami bw’imana.