Ikibuga cya Musanze FC kitemerewe kwakira shampiyona kirimo gukorwa (Amafoto)

Mu gihe Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda isigaje iminsi mike ngo itangire, muri Sitade Ubworoherane y’i Musanze hari akazi katoroshye mu rwego rwo gushaka icyemezo cyemerera iyo sitade kwakira imikino ya Shampiyona.

Ni nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gushyira Musanze FC mu makipe atemerewe kwakirira imikino ya Shampiyona ku kibuga cyayo, nyuma y’uko basanze icyo kibuga hari ibyo kitujuje.

Mu bigomba gutunganywa kuri iyo sitade harimo ikibazo cy’ubwatsi bwashaje mu bice binyuranye by’ikibuga, kubaka uruzitiro rutandukanya abakinnyi n’abafana n’ibindi.

Umuyobozi w’ikipe ya Musanze, Tuyishime Placide, aganira na Kigali Today ku mugoroba wo ku itariki 17 Nzeri 2019, ubwo yari mu kibuga akurikiranira hafi uburyo ikibuga gitunganywa, yavuze ko afite icyizere cy’uko ubwo FERWAFA izaza gusura ikibuga ku nshuro ya nyuma izabemerera kucyakiriraho imikino, kubera ko bazaba barakosoye ibisabwa.

Tuyishime Placide umuyobozi wa Musanze FC
Tuyishime Placide umuyobozi wa Musanze FC

Yagize ati “Twagaragaye mu makipe ane afite ibibuga bitujuje ubuziranenge. Hari ibyo baje, barareba basanga ko ikibuga kitabyujuje, ariko ntabwo bikomeye turimo kubikosora. Ni aho ibyatsi byagiye bipfukagurika ariko mu minsi itatu turaba twamaze kubikemura”.

Avuga ko akomeje ubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere mu gushakira hamwe umuti w’icyo kibazo, bakosora ibyo basabwe.

Ati “Ni na yo mpamvu turi hano mu kibuga, ejo twagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’akarere, tubamenyesha ibyo FERWAFA isaba. Ni na yo mpamvu dushyize imbaraga mu gusana iki kibuga, kandi ni bagaruka bagasanga ibyo batureze twarabikosoye, nta kabuza tuzakira shampiyona kandi icyizere kirahari”.

Icyo bashyizemo imbaraga cyane, ni ugushyiramo ibyatsi ahantu hagiye hangirika, kugira ngo mu gihe gito gisigaye ngo shampiyona itangire ikibuga kizabe gifite ibyatsi mu bice byose.

Yavuze kandi ko bagiye no gutangira ikindi cyiciro cyo gushyiraho uruzitiro rutandukanya abakinnyi n’abafana mu rwego rwo kunoza umutekano wo ku kibuga.

Ku bijyanye n’imyiteguro y’ikipe muri rusange, Tuyishime Placide, avuga ko barangije kugura abakinnyi bashoboye bifuzwaga. Avuga kandi ko ikipe itanga icyizere agendeye ku mukino Musanze FC iherutse gutsindamo Rayon Sports igitego 1-0 aho biteguye no gutsinda umukino wo kwishyura.

Ati “Twakoze impinduka hagati y’abakinnyi, n’umutoza ni mushya. Biraduha icyerekezo cyo kuzitwara neza dore ko no mu mikino ya gicuti twagiye twitwara neza aho twatsinze na Rayon Sports twayisuye.

Yagarutse no ku mpungenge z’abafana ba Musanze FC n’abakunzi bayo, z’uko umukino wayo na Rayon sports ushobora kutaba bitewe n’igihe gito Shampiyona isigaje ngo itangire aho umukino uyifungura uzahuza As Kigali na APR FC ku itariki 04 Ukwakira 2019.

Agira ati “Uko byagenda kose umukino uzaba kuko ni amasezerano dufitanye na Rayon sports ko izaza kutwishyura kuko natwe twagiye kubasura. Uko byagenda kose bagomba kuza kutwishyura. Bazaza kuri 29 Nzeri 2019, kandi hagize impinduka ibaho hagahinduka umunsi ntibivuze ko batazaza”.

Amakipe atemerewe kwakira Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2019 izatangira tariki 04 Ukwakira 2019, ni Musanze FC, Gicumbi FC, Espoir Fc, na Sunrise FC kubera inenge zagaragaye ku bibuga by’ayo makipe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye mvuka i Musanze nahavuye muri 2016 njya kwiga muri Italy nkora mubwubatsi ndetse nibyibibuga mfiteho ubumenyi ariko nye ntago bintangaje kubona icyo kibuga bari baratinze kucyanga,Stade mbere yarifite ubwatsi buruta ubwiza ubwo bashyizemo ndimo gutangazwa no kubona Gilbert ariwe uyoboye ibyo gusana ubwo bwatsi nubwo akora ibyo gutoza abazamo nabyo adafitiye ububasha sinumva ukuntu arimo gusana ikibuga ahubwo ikiba gihari ndakivuga nkumuturage wa Musanze ufite indangamuntu yaho nuko abantu baho bameze nkibisambo baba bashaka aho bakwiba gusa nibashake bashyiremo ibyondo nubundi biraba bibi kurusha.

Inama nagira abanyamusanze niba bashaka ko umupira Utera imbere hari abantu 5 bagomba kwirukanwa mubijyanye na sport nzababwira ubutaha.

Ikindi ntago bivuze ko umuntu kuba yirirwa muri Stade agomba kuyobora kuyivugurura bisaba ubuhanga bwigwa rero niba hari abantu badakunda kwiga cg ngo bubahe abafite ibyo bize nabanya Musanze barimo. Njye muri December nintaha nzigira kureba Gatabazi niyanga nzigerera hejuru

Ngabo yanditse ku itariki ya: 25-09-2019  →  Musubize

Ibibuga byicwa na bamwe mu bayobozi badakunda ibya sport. Ahenshi urasanga ibibuga byarabaye za auto ecole. ni byiza ko Ferwafa itangiye kubireba.

jahajas yanditse ku itariki ya: 23-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka