Igitego cya Sarpong gihesheje amanota atatu Rayon Sports kuri Gicumbi (AMAFOTO)

Rayon Sports itsinze Gicumbi igitego 1-0, cyatsinzwe na Michael Sarpong ku mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

Mu gice cya mbere cy’umukino Rayon Sports yari yihariye umukino aho yanabonye uburyo bwinshi bwo kubona igitego, nk’aho Mugisha Gilbert yahawe umupira na Sarpong asigarana n’umunyezamu bonyine, ashaka kuwuha Iranzi wari uri inyuma ye umupira uhita urenga.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yakuyemo Iranzi Jean Claude yinjizamo Bizimana Yannick, iza no gukuramo Mugisha Gilbert yinjizamo Sekamana Maxime.

Michael Sarpong acungiwe hafi n'abakinnyi ba Gicumbi, Rugwiro Herve ategereje ko yakina n'umutwe
Michael Sarpong acungiwe hafi n’abakinnyi ba Gicumbi, Rugwiro Herve ategereje ko yakina n’umutwe

Ku munota wa 86 w’umukino, Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong, ku mupira yari ahawe na Iradukunda Eric Radu

ABAKINNYI BABANJE MU KIBUGA:

GICUMBI FC: Ndayisaba Olivier, Rwigema Yves, Simwanza Emmanuel, Bizimana Djuma, Muhumure Oumar, Ssekabambe Shahata, Ndatimana Robert, Dusenge Bertin, Magumba Farouk, Sengayire Shadad

RAYON SPORTS: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Commodore Olokwei, Nizeyimana Mirafa, Sidibe Oumar, Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Sarpong Michael.

Uko imikino y’umunsi wa cyenda yagenze

Ku wa Gatanu tariki 22/11/2019

Sunrise FC 4-1 Heroes FC
APR FC 3-1 Espoir FC

Ku wa Gatandatu tariki 23/11/2019

Marines FC 0-1 AS Muhanga
AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports

Ku Cyumweru tariki 24/11/2019

Gicumbi FC 0-1 Rayon Sports FC
Bugesera FC 1-0 Mukura VS
Etincelles FC 0-1 Police FC

Amafoto kuri uyu mukino

Mugisha Gilbert agerageza guhindura umupira mu rubuga rw'amahina
Mugisha Gilbert agerageza guhindura umupira mu rubuga rw’amahina
Abafana bake ba Gicumbi bagerageza gushyigikira ikipe yabo
Abafana bake ba Gicumbi bagerageza gushyigikira ikipe yabo
Ba myugariro ba Gicumbi bari bagerageje kwihagararaho
Ba myugariro ba Gicumbi bari bagerageje kwihagararaho
Umutoza Javier Martinez Espinoza na Kirasa Alain umwungirije baganira mbere y'umukino
Umutoza Javier Martinez Espinoza na Kirasa Alain umwungirije baganira mbere y’umukino
Amakipe yombi mbere y'umukino
Amakipe yombi mbere y’umukino
Abasifuzi b'umukino na ba kapiteni bombi mbere y'umukino, batanga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro
Abasifuzi b’umukino na ba kapiteni bombi mbere y’umukino, batanga ubutumwa bwa Gerayo Amahoro
Mugisha Gilbert yahushije uburyo bwashoboraga kuvamo igitego mu gice cya mbere
Mugisha Gilbert yahushije uburyo bwashoboraga kuvamo igitego mu gice cya mbere
Iranzi Jean Claude atera koruneri ya Rayon Sports
Iranzi Jean Claude atera koruneri ya Rayon Sports
Iranzi Jean Claude wari wabanje mu kibuga yaje gusimburwa na Bizimana Yannick ku munota wa 57
Iranzi Jean Claude wari wabanje mu kibuga yaje gusimburwa na Bizimana Yannick ku munota wa 57

Amafoto: Nyirishema Fiston

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka