Igitego cya Jules Ulimwengu gihaye Rayon Sports amanota atatu

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Etincelles igitego 1-0

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Ku munota wa 11 w’umukino, Mutsinzi Ange yahaye umupira Nyandwi Saddam, yahise awuhereza Michael Sarpong, uyu nawe yahise ahindura umupira mu rubuga rw’amahina, Jules Ulimwengu ahita atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Rayon Sports yakomeje kurusha ikipe ya Etincellles, ariko uburyo bwinshi yagiye ibona ntibabasha kububona ikindi gitego, igice cya mbere kirangira Rayon Sports ifite igitego 1-0.

Jules Ulimwengu ni we watsinze igitego rukumbi cya Rayon Sports
Jules Ulimwengu ni we watsinze igitego rukumbi cya Rayon Sports

Igice cya kabiri kigitangira, ikipe ya Etincelles yaje gutsinda igitego, gusa abasifuzi baza kucyanga nyuma yo kubanza kutumvikana hagati yabo.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga Alba, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugheni Kakule Fabrice , Habamana Hussein, Sarpong Michael, Niyonzima Olivier Sefu, Ulimwengu Jules na Jonathan Rafael Da Silva

Abasimbura: Bashunga Abouba, Manishimwe Djabel, Mudeyi Suleiman, Mugisha Gilbert, Mugisha Francois Master, Bukuru Christophe na Irambona Eric Gisa .

Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Rayon bamaze kwinjiza igitego
Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Rayon bamaze kwinjiza igitego

Etincelles: Nsengimana Dominique , Hakizimana Abdoul Karim, Nahimana Isiaka, Nshimiyimana Abdoul, Rucogoza Aimable, Turatsinze Héritier, Uwimana Guilain, Ngabo Mucyo Fred, Mutebi Rashid, Muganza Kaliba Joachim na Nduwimana Michel

Abasimbura: Dukuzeyezu Pascal, Niyibizi Ramadhan, Ndagijimana Ewing, Uwihoreye Ismael, Manishimwe Yves, Muhanuka Eric, Niyonsenga Ibrahim

Ulimwengu wari wambaye Numero 7 yashimiye abafana nyuma yo gutsinda igitego
Ulimwengu wari wambaye Numero 7 yashimiye abafana nyuma yo gutsinda igitego

Uko indi mikino yagenze:

Sunrise 0-1 Mukura
Police 3-1 AS Muhanga
Bugesera 0-0 Marines

Jonathan Rafael da Silva yazonze cyane ba myugariro ba Etincelles
Jonathan Rafael da Silva yazonze cyane ba myugariro ba Etincelles
Igitego Etincelle yatsinze yishyura Rayon Sports nticyumvikanyweho n'abasifuzi
Igitego Etincelle yatsinze yishyura Rayon Sports nticyumvikanyweho n’abasifuzi

Andi mafoto kuri uyu mukino wayareba AHA

Photo: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka