Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports izahura na AS Kigali naho Police ihure na Kiyovu muri ½

Tombora ya kimwe cya kabiri mu Gikombe cy’Amahoro yabaye kuri iki cyumweru yongeye guhuza Rayon Sports na AS Kigali mu gihe undi mukino uzahuza Police na Kiyovu.

Rayon Sports yaherukaga guhurira na AS Kigali mu majonjora
Rayon Sports yaherukaga guhurira na AS Kigali mu majonjora

Imikino ibiri yo kwishyura ya ¼ yabaye kuri iki cyumweru yasize igaragaje andi makipe abiri agomba gukina imikino ya ½ ari yo Rayon Sports yasezereye Gicumbi iyitsinze 0-2 byiyongeraga kuri 7-1 yari yayitsinze mu mukino ubanza, na Kiyovu yahigitse Intare FC banganyije 2-2 mu mukino wo kwishyura nyuma yo gutsinda umukino ubanza 0-3.

Nyuma y’iyi mikino habaye tombora yahuje aya makipe yombi hamwe na Police na Etincilles FC yakatishije itike ejo ku wa gatandatu.

Iyi tombora yabereye ku Mumena nyuma y’umukino wa Kiyovu n’Intare yahuje Rayon Sports na AS Kigali, aya amakipe akaba ari ubwa kabiri ahuriye muri iri rushanwa uyu mwaka nyuma yo guhurira mu mu mukino w’amajonjora aho Rayon Sports yasezereye AS Kigali kuri penaliti aho buri kipe yari yatsinze umukino umwe igitego 1-0

Undi mukino wa ½ uzahuza Police yasezereye Etincelles ku giteranyo cy’ibitego bine kuri bibiri (4-2).

Uko imikino yo kwishyura muri ¼ yarangiye

Police FC 2-2 Etincelles FC (4-2)
Gasogi United 1-1 AS Kigali (2-3)
SC Kiyovu 2-2 Intare FC (5-2)
Gicumbi FC 0-2 Rayon Sports FC ( 1-9)

Gahunda y’imikino ya ½

Imikino ibanza

Tariki ya 26 Kamena 2019

AS Kigali vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali)

Tariki ya 27 Kamena 2019

SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena)

Imikino yo kwishyura

Tariki ya 29 Kamena 2019

Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)

Tariki ya 30 Kamena 2019

Police FC vs SC Kiyovu (Kicukiro)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka