Icyo Mashami Vincent yavuze ku bakinnyi bashya, Monnet-Paquet na RAFAEL York

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yatangaje ko yanyuzwe n’urwego rw’abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi, nyuma y’iminsi ibiri mu myitozo.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ikomeje imyitozo kuri Stade Amahoro aho ikora inshuro imwe ku munsi igamije gutegura imikino ibiri ya gicuti izakina na Republika ya Centrafrika, imikino izaba muri tariki 04 na 07/06/2021.

Mu kiganiro umutoza mukuru w’Amavubi yagiranye na Kigali Today nyuma y’imyitozo, yadutangarije ko yanyuzwe n’uko imyitozo iri kugenda, by’umwihariko abakinnyi bashya barimo abakina mu Rwanda ndetse no hanze bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu.

“Twahamagaye abakinnyi benshi badasanzwe bamerewe mu ikipe y’igihugu, bose ni abakinnyi ubona beza tugomba gukorana nabo kandi tukababona no ku mukino wa Centrafrica.”

Ku banyarwanda bashya barimo Niyigena Clément na Nishimwe Blaise ba Rayon Sports, Mugunga Yves wa APR FC, Ntwari Fiacrewa Marines Fc ndetse na Kwitonda Alain Bacca wa Bugesera, umutoza Mashami Vincent yavuze ko yanyuzwe n’uko bari kwitwara ariko hari ibyo bagomba gukomeza kubafasha.

Yagize ati “Ni abana bakiri bato, ikipe y’igihugu ni izina riba rikomeye cyane urumva ko bashobora gutinda kubyakira ko bayirimo, ariko ni zo nshingano zacu ni ukubibumvisha ko intabwe bagezeho ari uko bayikoreye nta mpano babonye, kandi igihe cyose ubonye amahirwe ugomba kuyabyaza umusaruro.”

Kuri Kevin Monnet-Paquet ukinira Saint-Etienne ndetse na RAFAEL York ukinira AFC Eskilstuna yo muri Sweden), umutoza Mashami Vincent yavuze ko bakibategereje, gusa amakuru atugeraho ni uko aba bakinnyi batazaboneka muri iyi mikino.

Ngwabije Bryan Clovis na Nishimwe Blaise wa Rayon Sports
Ngwabije Bryan Clovis na Nishimwe Blaise wa Rayon Sports

Mashami Vincent kandi yavuze ku bakinnyi bashya bakina hanze y’u Rwanda bashya ndetse banatangiye imyitozo, abo barimo umunyezamu Buhake Twizere Clément ukina muri Norvège, myugariro Ngwabije Bryan Clovis ukina muri SC Lyon yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.

Yagize ati “Samuel, Clement na Clovis ni abakinnyi beza bakiri bato bafite ejo hazaza heza kandi twishimiye kuba tubafite uyu munsi nabo barabyishimiye, uko bagenda bamenyerana na bagenzi babo biragenda bitanga icyizere.”

SAMUEL Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi mu myitozo y'Amavubi
SAMUEL Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi mu myitozo y’Amavubi

Yakomeje agira ati “Umunyezamu Clement ni yo myitozo ya mbere akoze ariko urabona ko ari umunyezamu ufite igihagararo cyiza, muto mu myaka, ufite impano nyinshi, azi guhagarara neza no kuvugana na bagenzi be,kuri tekinike ni mwiza, icy’akarusho we anavuga ikinyarwanda, bituma kuvugana na bagenzi be byoroha.”

“Bitandukanye na Samuel na Clovis batarashobora kumenya neza ikinyarwanda, gusa baracyumva ariko kukivuga biracyababereye imbogamizi, gusa mu rwego rw’imikinire, urwego rw’imyitwarire mu kibuga ni abakinnyi beza ntabwo tubishidikanyaho.”

BUHAKE TWIZERE Clément ukinira Strommen IF, yo muri Norvege yashimwe n'umutoza Mashami Vincent
BUHAKE TWIZERE Clément ukinira Strommen IF, yo muri Norvege yashimwe n’umutoza Mashami Vincent

Ikipe y’Igihugu Amavubi izakina imikino ya gicuti 4 Kamena 2021 ndetse na tariki 7 Kamena 2021 kuri Stade Amahoro, mu rwego rwo gutegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi u Rwanda rugomba gukina na Mali na Kenya muri Nzeri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibandebazakubanzamo

Noher evarist yanditse ku itariki ya: 4-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka