Ibyo wamenya kuri Tombola ya shampiyona iteganyijwe kuri uyu wa Kane

Kuri uyu wa Kane ni bwo hateganyijwe y’uko amakipe azahura mu mikino yo guhatanira igikombe cya shampiyona, ndetse n’amakipe azaba arwanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri

Kuri uyu wa Kane ni bwo hazakinwa umukino wa nyuma w’ikirarane mu itsinda rya mbere, bikazatuma hamenyekana hagati ya Bugesera na Gorilla FC ikipe izajya mu munani zihatanira kutamanuka, ndetse n’izajya mu zizahatanira igikombe cya shampiyona.

Imikino ya shampiyona irakomeza ku Cyumweru cyangwa ku wa Mbere
Imikino ya shampiyona irakomeza ku Cyumweru cyangwa ku wa Mbere

Amakuru dukesha Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ni uko kuri uyu wa Kane ku i Saa ine za mugitondo ku cyicaro cya Ferwafa ari ho hazabera tombola y’uko amakipe azahura mu mikino iri imbere.

Ferwafa ko bemeje ko buri kipe izakira imikino itatu ku kibuga cyayo, igakina indi itatu hanze, naho umwe ukaba ari wo wonyine hazatomborwa ikibuga uwo mukino uzabera, naho uko amakipe azahura bigapangwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Software).

Biteganyijwe ko nyuma yo gushyira ahagaragara ingengabihe y’uko imikino izagenda, iyo mikino izahita itangira mu mpera z’iki Cyumweru cyangwa se ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Buri kipe izakina imikino irindwi haba mu zihatanira kutamanuka cyangwa se izihatanira igikombe, amanota buri kipe izagira akaba ari yo azagenderwaho hakorwa urutonde.

APR FC ni yo kipe yasoje iyi mikino ifite amanota menshi mu matsinda yose
APR FC ni yo kipe yasoje iyi mikino ifite amanota menshi mu matsinda yose

Amakipe umunani ya mbere azahatanira igikombe cya shampiyona n’itike yo gusohokera igihugu:.

1 .APR FC
2. Bugesera FC cyangwa Gorilla FC
3. Rayon Sports FC
4. Rutsiro FC
5. AS Kigali FC
6. Police FC
7. Marines FC
8. Espoir FC

Amakipe umunani agomba kuzarwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri:

1. Kiyovu Sports
2. Gasogi United
3. Sunrise FC
4. Mukura VS
5. Musanze FC
6. Etincelles FC
7. Gorilla FC cyangwa Bugesera FC
8. AS Muhanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igikombe kizatwarwa na APR FC andi makipe nashake atahe Reyon Sport F.C niya kabiri

MUVUNYI OLIVIER yanditse ku itariki ya: 19-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka