Ibyo wamenya ku cyumweru kidasanzwe muri ruhago nyarwanda

Icyumweru twatangiye cyitezwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, ahateganyijwe imikino ikomeye irimo igikombe cy’amahoro ndetse na shampiyona izaba igeze ahakomeye

Police FC vs AS Kigali, umukino w’amakipe akomeye ariko udategerejwe na benshi

Guhera kuri uyu wa Gatatu, haratangira imikino ya ½ y’igikombe cy’Amahoro aho ikipe ya Police FC izakina na AS Kigali ku wa Kane, gusa usibye kuba aya makipe yombi azwi ho kutagira abafana, uyu mukino wamizwe n’uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatatu tariki 09/05/2022.

AS Kigali iri i Muhanga aho igiye gukorera umwiherero w'iminsi itatu
AS Kigali iri i Muhanga aho igiye gukorera umwiherero w’iminsi itatu

Ni icyumweru gihanzwe amaso…

Rayon Sports vs APR FC, umukino uhenze kurusha indi yose yabaye mu Rwanda
Ku wa Gatatu ku i Saa Cyenda z’amanywa, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Rayon Sports iraba yakiriye APR FC, umukino usanzwe ukurikirwa n’abantu benshi kurusha indi yose mu Rwanda.

Onana watsinze APR FC igitego mu mukino ubanza wa shampiyona, ni umwe mu bitezwe kuri uyu mukino
Onana watsinze APR FC igitego mu mukino ubanza wa shampiyona, ni umwe mu bitezwe kuri uyu mukino

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira, aho itike ya make izaba ari ibihumbi bitanu (5,000 Frws) ahasigaye hose, ahatwikiriye 10,000 Frws, mu myanya y’icyubahiro (VIP) wasize imodoka hanze ni 20,000 Frws mu gihe kwinjira imodoka ari 50,000 Frws.

Uyu ni wo mukino wa mbere mu mateka y’u Rwanda ugurishijweho itike ihenze bitewe n’uburemere uzaba ufite, aho umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kane w’icyumweru gitaha tariki 19/05/2022, ukazaba wakiriwe n’ikipe ya APR FC bivugwa ko nayo ishobora kuzahyiraho itike ihenze.

APR FC vs Kiyovu Sports isabwa ibitego bine

Nyuma y’iminsi itatu gusa APR FC ikinnye na Rayon Sports, iyi kipe izahita yakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona, aho APR FC kugeza ubu irusha Kiyovu ya kabiri amanota atatu, bivuze ko APR FC biyisaba kwirinda gutsindwa uyu mukino ngo ikomeze kwizera igikombe cya shampiyona.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, iyi kipe yo isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo banganye amanota, naho kugira ngo ibe ifashe umwanya wa mbere w’agateganyo igasabwa gutsinda APR FC byibura guhera ku bitego bitatu kuzamura.

Urugamba rwo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri rugeze ahakomeye

Mu gihe habura gusa imikino itatu ya shampiyona, amakipe arwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri, mu mpera z’iki cyumweru urugamba rurakomeza, aho Gicumbi ya nyuma ku Cyumweru izaba yakiriye Gasogi United, Etoile de l’Est ya 15 ikazakira ESPOIR FC, Gorilla ikazakina na Bugesera i Bugesera, mu gihe Rutsiro FC izakina na AS Kigali.

Iyi mikino yose izaba mu mpera z’iki cyumweru ikaba ishobora kuzasiga itanze isura y;ikipe ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse hakaba hashobora no kumenyekana ikipe ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri bidasubirwaho nko mu gihe Gicumbi yaba yatsinzwe anho abo bahanganye bagatsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka