Ibihano FIFA yari yafatiye Rayon Sports byavuyeho

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryakuyeho ibihano byari byafatiye ikipe ya Rayon Sports kubera kutishyura umutoza baheruka gutandukana

Mu minsi ishize Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryari ryafatiye Rayon Sports ibihano byo kutandikisha abakinnyi kubera ideni iyi kipe yari ifitiye umutoza Paula Daniel Ferreira Faria wahoze ari umutoza wungirije, nyuma akaza gutanga ikirego.

Luvumbu ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yasinyishije ariko itarandikisha
Luvumbu ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yasinyishije ariko itarandikisha

Kuri uyu wa Kane ni bwo FIFA yamenyesheje impande zirebwa n’iki kibazo ko ibihano byamaze kuvaho, bivuze ko ubu Rayon Sports yemerewe kwandikisha abakinnyi ihereye kuri Héritier Luvumbu iheruka gusinyisha ariko ntakine umukino wa mbere Rayon Sports iheruka gukina

ryakuyeho ibihano byari byafatiye ikipe ya Rayon Sports kubera kutishyura umutoza baheruka gutandukana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka