Ibiganiro hagati ya Abega na Tchité ntacyo byagezeho

Ibiganiro umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Celestin ‘Abega’ yagiranye n’ukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu Bubiligi, Gasana Muhammed Tchité, amushishikariza kuza gukinira Amavubi ntacyo byagezeho.

Aherekejwe n’umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, Ntagungira yamaranye umwanya mu biganiro na Gasana Mohammed Tchité ukinira Standartd de Liège, ariko uyu musore washatswe kuva cyera n’u Rwanda amubwira ko bitashoboka kuko agishakisha uko yazakinira Ububiligi gusa ngo hari byinshi yafasha mu iterambere ry’umupira w’u Rwanda nubwo atakinira Amavubi.

Undi mukinnyi Ntagungira yaganiriye na we, ni Kevin Monnet Paquet bakuze kwita ‘KMP’ ukinira FC Lorient mu Bufaransa, na we akaba ashakwa cyane n’u Rwanda ngo azakinire Amavubi bitewe n’ubuhanga afite.

Nubwo uyu musore ufite se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwandakazi yakiniye ikipe y’Ubufaransa y’ingimbi, Ntagungira avuga ko hari icyizere kinini cy’uko uyu musore ukina asatira yazakinira u Rwanda kuko mu biganiro bagiranye yamwijeje rwose ko bishoboka, gusa ngo byose bizaterwa na se umubyara witwa Jean Michel Monnet Paquet.

Ibi bishobora kuzatanga umusaruro kuko ngo Abega yamaranye umwanya munini mu Bufaransa aganira na se wa KMP kandi ngo yamwijeje ko umuhungu we azakinira u Rwanda.

Mu bandi bakinnyi yasuye mu cyumweru yamaze ku mugabane w’uburayi, harimo Henry Munyaneza ukina muri SK St. Niklaas mu Bubiligi, Elias Uzamukunda ukina muri AS Cannes na Bonfils Kabanda ukinira AS Nancy mu gihugu cy’Ubufaransa.
Aba yabasuye mu rwego rwo kureba uko bahagaze kugirango bazitabazwe mu mukino itandukanye amavubi ategura dore ko bo bamaze gukinira ikipe y’igihugu.

U Rwanda rufitanye umukino na Nigeria tariki 29/02/2012 i Kigali, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo muri 2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyo nabwira abakunzi ba ruhago baba mu rwanda nuko najye mba belgque, ndagirango mbabwire ko nkurikirana foot yaha mububirigi na meme nawe mubona akina icyo nababwira nuko meme ntanarimwe azakinira ikipe yabababirigi kuko urebye ikipe bafite irakomeye kandi nabana bafite imbere , naho meme we arashaje kuko no muri standari uko yakinaga mbere siko agikina imbaraga zigenda ziba nke kubera imyaka, ntakajye ababeshya ahubwo wenda usanga we ariko abitekeerza mais bizamukomerera urebye ikipe ababirigi bafite nabaha urugero nkumukinnyi wambere ukinira lille yo mubufaransa witwa hasar ntago abanza mukibuga kandi abica bigatinda muri france? ngo meme azakinira ububirigi?????

issa yanditse ku itariki ya: 19-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka