Ibibuga birindwi bishobora kubakirwa Stades birasurwa muri iki Cyumweru

Itsinda rishinzwe kugenzura imirimo yo kubaka ibibuga mu turere ku bufatanye na Maroc baratangira gusura uturere kuri uyu wa gatatu.

Nyuma y’aho uturere dutandukanye two mu Rwanda twasabwe gusaba kubakirwa ibibuga no gutunganya Stades ku bufatanye bw’u Rwanda na Maroc, guhera kuri uyu wa Gatatu uturere dutandukanye turatangira gusurwa, Gicumbi ikaba iri mu tuza guherwaho.

Kugeza ubu uturere turindwi dusanzwe tunafite amakipe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ni two twamaze kwemererwa gusurwa nk’uko amakuru atugeraho abivuga, utu turere tukaba dushobora kuzahabwa ibibuga bifite ubwatsi bw’ubukorano (tapis synthétique) bumeze nk’uburi ku bibuga nka Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Hari gahunda yo gushyira ibibuga by'ibikorano muri buri karere ko mu Rwanda mu rwego rw'iterambere rirambye
Hari gahunda yo gushyira ibibuga by’ibikorano muri buri karere ko mu Rwanda mu rwego rw’iterambere rirambye
Ikibuga cy'imyitozo cya Kamena nacyo cyahoze kimeze nabi ubu cyaratunganyijwe
Ikibuga cy’imyitozo cya Kamena nacyo cyahoze kimeze nabi ubu cyaratunganyijwe

Gahunda y’agateganyo yo gusura ibibuga

Tariki 21 Kamena 2017: -Kamonyi (10h00-11h00)
-Gicumbi (15h00-16h00)

Tariki 22 Kamena 2017: -Nyanza (10h00-11h00)
-Nyamagabe (15h30-16h30)

Tariki 23 Kamena 2017: - Rusizi (9h00-10h00)

Tariki 28 Kamena 2017: -Rwamagana (09h00-10h00)

Tariki 29 Kamena 2017: -Kirehe (09h00-10h00)

Ahari hameze gutya ....
Ahari hameze gutya ....
Hashobora kumera gutya
Hashobora kumera gutya

Mu kwezi kwa Mata 2017, ni bwo itsinda ry’intumwa zari ziturutse mu gihugu cya Maroc zaje mu Rwanda zihura n’abayobozi ba Ferwafa ndetse na Ministeri zirebwa n’ibikorwa byo kubaka aya mastades zirimo Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Minisiteri y’ibikorwa remezo (MINIFRA) na Ministeri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).

Ibi bibuga biri kuba amateka mu Rwanda
Ibi bibuga biri kuba amateka mu Rwanda
Aha naho i Nyagatare higeze gukinirwa habanje gukorwa akazi ko kuyora amazi
Aha naho i Nyagatare higeze gukinirwa habanje gukorwa akazi ko kuyora amazi

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena, Umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Vincent de Gaulle, yerekeje muri Maroc kunoza aya masezerano na Federasiyo y’Umupira w’amaguru muri Maroc ndetse anagirana ibiganiro na Kompanyi y’ubwubatsi yitwa Coter Terhrazaz.

Ibibuga bizishyurwa mu gihe kirekire
Ibibuga bizishyurwa mu gihe kirekire

Iyi kompanyi ikaba imaze kubaka ibibuga 63 bifite ubwatsi bw’ubukorano na 5 bifite ubwatsi bw’umwimerere mu gihugu cya Maroc, ikaba iteganya no kubaka ibibuga muri buri karere ko mu Rwanda kabyifuza kakazishyura mu gihe kirekire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Cyo re! None se Muhanga ko ntayibonamo, buriya ifatwa nk’ifite stade?!
Byaba bibabaje.

Kade yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

None se Rulindo ko mutayibutse yo bimeze bite kukibuga cya kinihira sorwathe ho ntago bazahakora

Alexis yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

Nyamagabe nayo irahari wangu.Reba neza

Munyazogeye yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Nonese Nyamagabe na Nyagisenyi si kimwe?

Munyazogeye yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

None se wowe uvuga ngo ntubona Nyagisenyi iyo tuvuze Nyamagabe ntacyo wumva?

Munyazogeye yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Eeeh ko nta Nyagisenyi mbonaho ra..kandi naho yari icyenewe mu byibanze kurusha nahandi

enock yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Ngo nta Nyagisenyi ubonye? Nyamagabe se ni hehe Patron,

Didi yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka