Huye: Hatashywe ikibuga gishya cya Basketball (Amafoto)

kuri uyu wa Kabiri , tariki ya 28 Gicurasi 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Masai Ujiri uyobora Umuryango Giants of Africa, batashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe mu Ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDP)

Muri uyu muhango wo gutaha ndetse no gufungura ku mugaragaro iki kibuga cyubatswe n’umuryango wa Giants of Africa washinzwe na Masai Ujiri, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Mayor w’ Akarere ka Huye Sebutege Ange iri shuri riherereyemo.

Iki kibuga cyubatswe na Giants of Africa
Iki kibuga cyubatswe na Giants of Africa
Ni ikibuga cyubatse muri ENDP Karubanda
Ni ikibuga cyubatse muri ENDP Karubanda

Minisitiri Munyangaju Mimosa Aurore yashimiye umuryango Giants of Africa wubatse iki kibuga mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino wa Basketball by’umwihariko mu bana b’abakobwa ndetse aboneraho no gusaba abanyeshuri biga muri iki kigo kubyaza umusaruro iki kibuga.

Yagize ati " Turashimira cyane Giants of Africa by’umwihariko umuyobozi mukuru Masai Ujiri, ukomeje kwitanga mu rwego rwo guteza imbere impano z’abana b’abanyarwanda mu mukino wa Basketball.

"Ni muri urwo rwego rero nsaba abanyeshuri bose ba ENDP de Karubanda gukora cyane bagashyiramo imbaraga kugirango babyaze umusaruro aya mahirwe babonye kuko twifuza ko bazaba abakinnyi b’ejo hazaza mu ikipe y’igihugu ".

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa na Masai Ujiri batashye ikibuga ku mugaragaro
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa na Masai Ujiri batashye ikibuga ku mugaragaro

Nyirahuku Philomène, umuyobozi w’ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDP) avuga ko iki kibuga bubakiwe na Giants of Africa kizabunganira mu gukomeza kuzamura impano z’abana ba bakobwa muri uyu mukino nkuko basanzwe babikora.

Yagize ati " ikigo cyacu ni kimwe mu bigo byiza hano mu Rwanda mu gutanga abakinnyi benshi mu makipe hano mu Rwanda muri basketball, kuko mu ikipe y’igihugu y’abagore 50% by’abakinnyi bakinamo Bose bigiye uyu mukino hano. Ntekerezako tuzakomereza muri uwo mujyo kuko aba bana bafite ubushake".

Umuyobozi Wa Giants of Africa, Masai Ujiri avuga ko yatewe ishema no kubona ikigo cy’ishuri ryigamo abana b’abakobwa bakunda gukina umukino wa Basketball, akaba ari nayo mpamvu bahise kuhubaka ikibuga mu rwego rwo kubashyigikira.

Ati "Mu bibuga umunani twahisemo kubaka mu Rwanda, twifuje no kubakira aba bana kugira ngo bakomeze kubona bashyigikiwe bibafashe kwiteza imbere binyuze muri uyu mukino cyane ko ari intego zacu nka Giants of Africa, kuko aba bana ejo ni bo bazaba ari abakinnyi b’igihugu, abayobozi b’amakipe nka Toronto Laptops".

Kugeza ubu mu bibuga umunani uyu muryango wa Giants of Africa uzubaka mu Rwanda, hamaze kubakwa ibibuga bitandatu birimo ikibuga cyubatswe i Rwamagana mu kigo cy’amashuri cya Agahozo, muri Club Rafiki, Kimironko na ho mu bibuga bisigaye kubakwa birimo ikibuga kizubakwa mu karere ka Rusizi na Rubavu kugira ngo byuzure umunani.

Ibikombe iki kigo cyatwaye muri Basketball
Ibikombe iki kigo cyatwaye muri Basketball

Giants of Africa iyoborwa na Masai Ujiri ukomoka mu gihugu cya Nigeria ndetse akaba anayobora ikipe yo muri NBA yitwa Toronto Laptops yatangiye gukora mu mwaka wa 2003, ukaba ugamije guteza imbere ndetse no gufasha abana bakiri bato bo ku mugabane wa Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka