Higiro yiyemeje gukemura ikibazo cy’abanyezamu mu Rwanda

Uwahoze ari umutoza w’abanyezamu mu ikipe y’igihugu, Thomas Higiro, yashinze ishuri ryigisha abana bakina umupira w’amaguru mu rwego rw’abanyezamu. Ibi ngo yabikoze mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibazo cy’abanyezamu kigenda kigaragara mu makipe yo mu Rwanda, no mu ikipe y’igihugu.

Iryo shuri ryitwa Irebero Goalkeeper Training Center rigizwe n’abana 68 muri bo hakaba harimo n’abakobwa batanu, bose bitoreza kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Abo bana bakora imyitozo buri munsi guhera saa kumi kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, bari mu byiciro bitatu. Hari abari hagati y’imyaka 14 na 16, abari hagati y’imyaka 16 na 20 n’abari hagati y’imyaka 20 na 25.

Tuganira na Higiro Thomas washinze iryo shuri akaba anari no mu batoza b’abo bana, yadutangarije ko yafashe icyemezo cyo gushinga iryo shuri nyuma yo kubona ko u Rwanda rushobora kuzabura abanyezamu beza mu gihe kizaza.

Yagize ati “Iyo urebye neza abanyezamu nka Bakame na Ndoli uko bagenda basaza, usanga bigoye guhita ubona abanyezamu bazabasimbura bakitwara neza. Ikindi kandi, hari abana benshi b’abahanga mu kurinda izamu ariko batagira abatoza babizi. Twahisemo rero gushinga iri shuri kugirango umwana wese ubyifuza tumutoze kandi n’iyo yaba asanzwe afite n’indi kipe akinamo turamwakira”.

Abana biga mu ishuri rya Higiro n'abatoza babo.
Abana biga mu ishuri rya Higiro n’abatoza babo.

Nubwo kugeza ubu ari nta muterankunga uhoraho iryo shuri rurabona, abana baryigiramo bahabwa imyitozo ku buntu ariko hari ibisabwa kugirango umwana yakirwe nko kuba ari umuyeshuri mu mashuri asanzwe, kuba afite imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho bikenerwa n’abanyezamu no kuba ari Umunyarwanda.

Higiro wamaze imyaka icumi atoza abanyezamu b’ikipe y’igihugu, avuga ko yizeye ko amikoro azaboneka iryo shuri rikarushaho gukomera kuko aboba ariryo mizero y’u Rwanda mu bijyanye n’abanyezamu.

Higiro avuga ko yatangiye kuganira n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ngo rimufashe kwita kuri abo bana. Murangwa Eugene na we wabaye umunyezamu ukomeye mu ikipe ya Rayon Sport akaba ari no mu bamufashije gutangiza iryo shuri, yiyemeje gukora ubuvugizi mu mahanga kugira ngo iryo shuri arishakire abaterankunga, dore ko aba mu gihugu cy’Ubwongereza.

Ubwo iryo shuri ryatangiraga mu Ugushyingo umwaka ushize, ryabonye ubufasha bw’imipira yo gukina ryahawe na Euro Trade International (ETI) isanzwe itera inkuga ikipe ya La Jeunesse ndetse na Rwemalika Félicite ushizwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA na we yabahaye inkunga y’imyenda yo gukinana.

Ikipe ya Esperance yo mu cyiciro cya kabiri na yo yabahaye imipira yo gukoresha imyitozo naho
umujyi wa Kigali na FERWAFA babemerera kubatiza ikibuga cya sitade ya Kigali i Nyamirambo aho bakoreraho imyitizo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Email ya centre , [email protected]

irebero goalkeepers training center yanditse ku itariki ya: 20-01-2012  →  Musubize

bakomereze aho.

yanditse ku itariki ya: 15-01-2012  →  Musubize

Icyo gitekerezo ni cyiza cyane pee!! ko bikorerwa i kgli,twe abana bo mu cyaro bizatugeraho gute?Mwibukeko naho hari abana dufite ama tallents yo kuba ba goalkeepers.So,mwaduha na contact za Thomas Higiro,umuntu akaba yamubaza amakuru k’uburyo burambuye.
Murakoze

david yanditse ku itariki ya: 13-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka