Hatangajwe ibiciro n’ahantu icyenda haboneka amatike ku mukino w’Amavubi na Cameroun

Ku mukino ikipe y’u Rwanda na Cameroun zizakinira i Kigali kuri iki cyumweru, hatangajwe ahantu icyenda hazacucurizwa amatike kuri uyu mukino

Ku Cyumweru tariki 17/11/2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, hazabera umukino w’umunsi wa kabiri wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri 2021, aho igihugu cya Cameroun cyo cyamze kubona itike.

Abafana b'Amavubi baratangira kugura amatike guhera kuri uyu wa Gatanu
Abafana b’Amavubi baratangira kugura amatike guhera kuri uyu wa Gatanu

Ubusanzwe byari bimaze iminsi bimenyerewe ko amatike kuri uyu mukino agurishirizwa kuri Stade ku munsi w’umukino, ariko ubu hamaze gushyirwaho ahanti icyenda hazaba hacururizwa amatike guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15/11/2019.

Ikipe y'igihugu ya Cameroun ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika afite n'amazina azwi
Ikipe y’igihugu ya Cameroun ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika afite n’amazina azwi

Kwinjira muri uyu mukino, bizaba ari amafaranga ibihumbi 20 Frws mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi bitatu ahandi hatwikiriye (3,000 Frws), ndetse n’amafaranga ibihimbi bibiri ahasigaye hose hadatwikiriye (2,000 Frws).

Ahantu hazagurishirizwa amatike guhera kuri uyu wa Gatanu

1. (Ferwafa/Stade Amahoro): Misigaro J. Damascene/0788853402
2. (Maison Tresor Nyamirambo):Hamissi Uwizeye /0784168750
3. (Gare Remera Giporoso-Yahoo Agence): Ines Irakoze/ 0787487931
4. (Gikondo Merez station 1): Karinda Hadji/0783091608
5. (Stade ya Kigali i Nyamirambo): Murenzi Olivier/0784203756
6. (Chic Building): Nsengiyumva Amza/0788451661
7. (Remera Airtel): Mushimiyimana Joyeuse/0785534854
8. (Nyabugogo-imbere ya Airtel) Innocent Havugimana/0785579288
9. (Sonatube-Station Engen): Yussuf Furaha : 0788596966

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Icyifuzo cy’uyu mukunzi wa ruhago ni cyiza kuko abarije benshi byari bikwiye rero kongeraho ibisobanuro. Urugero: MP:Imikino ikipe imaze kukina W:
D: L: F:
A: D: P:Amanota ikipe ifite Ibi byafasha benshi muri iyi Isi ya Siporo!

Sibomana yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Muge mudufasha kugirango tubashe gusoma uko amakipe ahagaze nuko arushana amanoto nimyanya ariho mudakoresheje ziriya nyuguti ntabwo tubasha kubisobanukirwa mwadushakira ubundi buryo byatworohera. murakoze.

Rudasingwa aimme yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka