Haruna Niyonzima yatangaje ko azasezera Amavubi nabona itike ya CAN

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima, yatangaje ko igihe Amavubi yabona itike ya CAN ashobora gusezera kuko yumva ntacyo ataba yarayahaye

Nyuma y’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsinzemo” Mozambique igitego 1-0, Kapiteni w’iyi kipe Haruna Niyonzima yaganiriye n’itangazamakuru asubiza bimwe mu bimaze bivugwa birimo kuba ateganya gusezera mu ikipe y’igihugu.

Haruna Niyonzima abajijwe kuri aya makuru nawe ubwe yari yakomojeho mbere y’umukino ubwo bakoraga imyitozo ya nyuma, yasubije ko yumva aramutse abonye itike ya CAN ntacyo yaba atarakoreye Amavubi, gusa avuga ko ibi byinshi binaterwa n’amagambo y’abantu.

Yagize ati“Ku bwanjye ndacyafite ingufu zo gukina, ariko turi abantu rimwe na rimwe turananirwa kubera amagambo yo hanze. Ariko ndacyeka ngiye mu gikombe cya Afurika ntacyo naba narimye igihugu, ku bwanjye byaba bihagije”.

Haruna Niyonzima yumva ageze muri CAN ntacyo yaba atarahaye Amavubi
Haruna Niyonzima yumva ageze muri CAN ntacyo yaba atarahaye Amavubi

“Rimwe na rimwe hari igihe ntaryama kubera amagambo y’abantu kandi mba natanze imbaraga zanjye, natanze umubiri wanjye, ariko ibyo nta kibazo kuko n’ubundi ni igihugu cyanjye. Ngiye muri Can naza nywureka kuko n’ubundi ntacyo naba nkitegereje mu mupira w’amaguru”

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ku mukino Amavubi yatsinzemo Mozambique
Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ku mukino Amavubi yatsinzemo Mozambique

Haruna Niyonzima wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi kuva mu mwaka wa 2006, amaze guhamagarwa imikino irenga ijana, akaba ari umwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi inshuro nyinshi inyuma ya Karekezi Olivier.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka