Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike bageze mu mwiherero w’Amavubi

Abakinnyi hanze y’u Rwanda batangiye kugera mu mwiherero w’Amavubi, babimburiwe na Kapiteni Haruna Niyonzima ndetse na Salomon Nirisarike

Icyumweru kirashize abakinnyi bakina imbere mu gihugu batangiye imyitozo yo gutegura umukino wa Mozambique n’uwa Cameroun. Kuri uyu wa Mbere ni bwo abakinnyi bakina hanze batangiye kugera mu Rwanda.

Ku ikubitiro, Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima ukina muri Young Africans (Yanga) yo muri Tanzania ni we wageze mu Rwanda mbere, aza akurikiwe na myugariro Salomon Nirisarike ukina muri Armenia.

Haruna Niyonzima agera mu Rwanda
Haruna Niyonzima agera mu Rwanda
Salomon Nirisarike utarakinnye umukino wa Cap-Vert ubu yongeye kwitabira ubutumire
Salomon Nirisarike utarakinnye umukino wa Cap-Vert ubu yongeye kwitabira ubutumire

Rubanguka Steve ukina mu Bugereki we azagera mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021 ku isaha ya saa 8:15’, Yannick Mukunzi wa Sandvikens IF muri Sweden azagera mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 saa 8:05’.

Meddie Kagere ukinira Simba SC muri TanzaniaKu azagera mu Rwanda ku wa Gatanu saa 18:30’, naho umunyezamu wa Tusker FC muri Kenya Emery Mvuyekure azagere mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021, ku i saa 11:50’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi se umusaruro wa haluna koko!!

Alias Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka