Hakim Ziyech yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Maroc

Umukinnyi Hakim Ziyech w’imyaka 28 ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Chelsea, agakinira n’ikipe y’igihugu ya Maroc, yamaze gutangaza ko asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kinini adahamagarwa kubera ibibazo yagiranye n’umutoza wayo, Vahid Halilhodzic wamushinje kubeshya.

Hakim Ziyech asezeye ku ikipe y'igihugu afite imyaka 28
Hakim Ziyech asezeye ku ikipe y’igihugu afite imyaka 28

Aganira n’ikinyamakuru Abu Dhabi Sports, Hakim Ziyech yavuze ko yubaha icyemezo umutoza yafashe, bityo ko nawe atazasubira mu ikipe y’igihugu ya Maroc.

Yagize ati "Mu by’ukuri ndabumva (Abafana), ariko ntabwo nzasubira mu ikipe y’igihugu, yego ni icyemezo cyanjye cya nyuma. Byose birasobanutse, kuri jyewe nshyize imbaraga mu byo ndimo gukora ubu n’ikipe yanjye ya Chelsea. Ni icyemezo yafashe (Umutoza Vahid Vahid Halilhodzic) kandi ngomba kucyubaha, ariko byose iyo bijemo kubeshya kuri njyewe birasobanutse ntabwo nzasubira mu ikipe y’igihugu, ndasaba imbabazi abafana ariko ni uko bimeze."

Hakim Ziyech yaherukaga gukinira ikipe y’igihugu ya Maroc mu Kamena 2021, mu mukino wa gicuti wayihuje na Burkina Faso, ariko kuva icyo gihe ntiyagarutse nyuma yo guhamagarwa akavuga ko yavunitse.

Hakim Ziyech (ubanza ibumoso) ubu arimo gufasha Chelsea mu mikino y'igikombe cy'isi
Hakim Ziyech (ubanza ibumoso) ubu arimo gufasha Chelsea mu mikino y’igikombe cy’isi

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Vahid Halilhodzic, we amushinja kubeshya ko afite imvune kugira ngo ntaze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu yari ameze gukinira imikino 40, akayitsindira ibitego 17.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka